Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo wamenya ku Igare: Mu Burayi niho hari menshi, mu Rwanda hinjira 14.000 buri mwaka

radiotv10by radiotv10
21/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo wamenya ku Igare: Mu Burayi niho hari menshi, mu Rwanda hinjira 14.000 buri mwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Igare, kimwe mu binyamitende bifatiye runini abaciriritse, bakoresha mu mirimo inyuranye, kikaba igikoresho cy’umukino umaze kwigarurira imitima y’abatuye Isi, ndetse ubu ni kimwe mu bikoresho byizewe mu bwikorezi kuko kitangiza ikirere. Igare ryabayeho ryari, ryahanzwe na nde, ryari?

Igare ryahanzwe mu kinyejana cya 19, ni ukuvuga mu myaka yo mu 1 800, ryakorewe ku Mugabane w’u Burayi, rihangwa mu biti, nyuma rigera mu gukorwa mu byuma. Ni igikoresho cyahanzwe kigamije gufasha abantu kugenda nyuma ariko baza kubona ko cyabafasha no gutwara imizigo iringaniye.

Iyo hatabaho umugabo w’Umudage witwa Karl von Drais, nta muntu numwe uyu munsi wari kuba azi cyangwa akoresha igare, kuko ari we warihanze. Ntawuzi neza igihe igare rya mbere ryaba ryarageze mu Rwanda, icyakora Rumiya Claude, umusaza w’imyaka 74 yavutse mu 1949 atuye mu Karere ka Rubavu avuga ko mu kubyiruka kwe, yasanze igare ririho ariko ridatunzwe na buri wese.

Ati ”Icyo gihe nabyirutse amagare nyabona, ariko ntabwo umuntu wese yashoboraga kugura igare, ryabaga rifitwe n’abo twitaga abasushefu (Sous-Chef). Umuntu wabaga afite igare twaramutinyaga cyane, tukamwubaha kuko nta n’uwaruzi aho rigurirwa.”

Aha umuntu ntiyatinya kuvuga ko gutunga igare ugendaho, ugahekaho inshuti cyangwa ukaritwaraho imizigo cyari ikimenyetso cy’intambwe y’ubukungu isumba iy’abandi.

Gukenerwa no gukoreshwa kw’igare kwakomeje kuzamuka mu Rwanda kugeza ubwo ryavuye kuba ari iryo gutemberaho cyangwa gutwara imizigo, ahubwo rinahinduka igikoresho gishobora kwinjiza amafaranga, havuka abazwi nk’abanyonzi, kuri ubu bararyirahira.

Nubwo igare rya mbere ryabayeho mu kinyejana cya 19, ubu tukaba turi mu kinyejana cya 21, kugeza ubu amagare ari ku Isi arenga Miliyari, akaba aruta kure umubare w’imodoka ziri ku Isi.

Igare kandi ryabaye igikoresho kifashihwa mu mukino w’isiganwa ry’amagare, by’umwihariko Abanyarwanda bazi uburyo bwaryo kuko iyo Tour du Rwanda igeze, buri wese aba yifuza kwirebera uyu mukino.

U Burayi bwihariye amagare menshi

Kugeza ubu raporo iheruka  ya 2023 y’ikinyamakuru discerningcyclist.com, yerekana ko Igihugu cy’u Buhorandi ari cyo kiri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kuba kibarizwamo amagare menshi, ubu aho muri miliyoni 16,6 by’abaturage b’iki Gihugu, nibura umuntu umwe atunze igare, kuko muri iki Gihugu habarizwa amagare miliyoni 16,5.

Ku rutonde rw’Ibihugu 10 bitunze amagare menshi, nta Gihugu cyo muri Afurika kirimo, mu gihe u Burayi bwihariye imyanya 8, naho Asiya ikagiramo Ibihugu 2.

Nta mubare twabonye uzwi neza w’amagare ari mu Rwanda, icyakora imibare y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority ya 2022, igaragaza ko umubare w’amagare yinjira mu Gihugu ugenda uzamuka.

Mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hinjiye amagare 8 337, mu mwaka wa 2019 uhita ugera ku 10 221, mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 uyu mubare wahise wikuba kabiri kuko hahise hinjira amagare 21 496 nubwo mu mwaka wa 2021 uyu mubare wasubiye hasi ukagera ku 16 906.

Mu mwaka wa 2022 uyu mubare w’amagare yinjira mu Gihugu wongeye kumanuka ugera ku 12 909. Gusa mu buryo bwo koroshya iyi mibare yerekana ko nibura buri mwaka mu Rwanda hinjira amagare hafi ibihumbi 14 mashya.

Vedaste KUBWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 4 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,…Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Next Post

Kigali: Mu byishimo bisendereye Abayisilamu basoje Igisibo bahabwa umukoro ukomeye (AMAFOTO)

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’
MU RWANDA

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Mu byishimo bisendereye Abayisilamu basoje Igisibo bahabwa umukoro ukomeye (AMAFOTO)

Kigali: Mu byishimo bisendereye Abayisilamu basoje Igisibo bahabwa umukoro ukomeye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.