Ibyo wamenya ku Igare: Mu Burayi niho hari menshi, mu Rwanda hinjira 14.000 buri mwaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igare, kimwe mu binyamitende bifatiye runini abaciriritse, bakoresha mu mirimo inyuranye, kikaba igikoresho cy’umukino umaze kwigarurira imitima y’abatuye Isi, ndetse ubu ni kimwe mu bikoresho byizewe mu bwikorezi kuko kitangiza ikirere. Igare ryabayeho ryari, ryahanzwe na nde, ryari?

Igare ryahanzwe mu kinyejana cya 19, ni ukuvuga mu myaka yo mu 1 800, ryakorewe ku Mugabane w’u Burayi, rihangwa mu biti, nyuma rigera mu gukorwa mu byuma. Ni igikoresho cyahanzwe kigamije gufasha abantu kugenda nyuma ariko baza kubona ko cyabafasha no gutwara imizigo iringaniye.

Izindi Nkuru

Iyo hatabaho umugabo w’Umudage witwa Karl von Drais, nta muntu numwe uyu munsi wari kuba azi cyangwa akoresha igare, kuko ari we warihanze. Ntawuzi neza igihe igare rya mbere ryaba ryarageze mu Rwanda, icyakora Rumiya Claude, umusaza w’imyaka 74 yavutse mu 1949 atuye mu Karere ka Rubavu avuga ko mu kubyiruka kwe, yasanze igare ririho ariko ridatunzwe na buri wese.

Ati ”Icyo gihe nabyirutse amagare nyabona, ariko ntabwo umuntu wese yashoboraga kugura igare, ryabaga rifitwe n’abo twitaga abasushefu (Sous-Chef). Umuntu wabaga afite igare twaramutinyaga cyane, tukamwubaha kuko nta n’uwaruzi aho rigurirwa.”

Aha umuntu ntiyatinya kuvuga ko gutunga igare ugendaho, ugahekaho inshuti cyangwa ukaritwaraho imizigo cyari ikimenyetso cy’intambwe y’ubukungu isumba iy’abandi.

Gukenerwa no gukoreshwa kw’igare kwakomeje kuzamuka mu Rwanda kugeza ubwo ryavuye kuba ari iryo gutemberaho cyangwa gutwara imizigo, ahubwo rinahinduka igikoresho gishobora kwinjiza amafaranga, havuka abazwi nk’abanyonzi, kuri ubu bararyirahira.

Nubwo igare rya mbere ryabayeho mu kinyejana cya 19, ubu tukaba turi mu kinyejana cya 21, kugeza ubu amagare ari ku Isi arenga Miliyari, akaba aruta kure umubare w’imodoka ziri ku Isi.

Igare kandi ryabaye igikoresho kifashihwa mu mukino w’isiganwa ry’amagare, by’umwihariko Abanyarwanda bazi uburyo bwaryo kuko iyo Tour du Rwanda igeze, buri wese aba yifuza kwirebera uyu mukino.

U Burayi bwihariye amagare menshi

Kugeza ubu raporo iheruka  ya 2023 y’ikinyamakuru discerningcyclist.com, yerekana ko Igihugu cy’u Buhorandi ari cyo kiri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kuba kibarizwamo amagare menshi, ubu aho muri miliyoni 16,6 by’abaturage b’iki Gihugu, nibura umuntu umwe atunze igare, kuko muri iki Gihugu habarizwa amagare miliyoni 16,5.

Ku rutonde rw’Ibihugu 10 bitunze amagare menshi, nta Gihugu cyo muri Afurika kirimo, mu gihe u Burayi bwihariye imyanya 8, naho Asiya ikagiramo Ibihugu 2.

Nta mubare twabonye uzwi neza w’amagare ari mu Rwanda, icyakora imibare y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority ya 2022, igaragaza ko umubare w’amagare yinjira mu Gihugu ugenda uzamuka.

Mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hinjiye amagare 8 337, mu mwaka wa 2019 uhita ugera ku 10 221, mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 uyu mubare wahise wikuba kabiri kuko hahise hinjira amagare 21 496 nubwo mu mwaka wa 2021 uyu mubare wasubiye hasi ukagera ku 16 906.

Mu mwaka wa 2022 uyu mubare w’amagare yinjira mu Gihugu wongeye kumanuka ugera ku 12 909. Gusa mu buryo bwo koroshya iyi mibare yerekana ko nibura buri mwaka mu Rwanda hinjira amagare hafi ibihumbi 14 mashya.

Vedaste KUBWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru