Kigali: Mu byishimo bisendereye Abayisilamu basoje Igisibo bahabwa umukoro ukomeye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayoboke b’Idini ya Islam basoje ukwezi kw’Igisibo gitagatifu cya Ramadhan, aho bamwe mu Rwanda bahuriye mu isengesho ryabereye muri Kigali Pele Stadium, bibutswa uko bagomba gukomeza kwitwara.

Iki gisibo gitagatifu cya Ramadhan, cyasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, gisanzwe gisozwa n’umunsi mukuru wa Eid al-Fitr urangwa n’ibikorwa binyuranye birimo gusangira kw’Abo muri iri dini rya Islam ndetse n’inshuti zabo.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abayisilamu bo mu Rwanda bahuriye ahantu hatandukanye hagutse, batura isengesho, aho ku rwego rw’Igihugu iri sengesho ryabereye muri Sitade ya Kigali, Kigali Pele Stadium.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yibukije Abayisilamu bo mu Rwanda ko nubwo basoje uku kwezi ko kwiyoroshya, ariko uko bakwitwayemo, bagomba kubikomeza kuko ari bwo buzima bwa Islam.

Yagize ati Turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana, kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byacu byiza.

Sheikh Salim Hitimana yabasabye kuzakomeza kujya bubahiriza gahunda yo gusenga inshuro eshanu ku munsi, kandi bagakomeza kugendera kure ikitwa icyaha, ari na ko barushaho kurangwa n’ibikorwa by’urukundo no gufasha abanyantege nke.

Yagize ati Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze ukwezi kose asibye asubira mu byaha agata umurongo wo gutinya Allah.

Yabasabye kandi gukomeza kurangwa no kubanira neza abandi bo mu yandi madini, kuko idini ya Islam isaba abayoboke bayo kwiyoroshya imbere y’abandi no kubabanira neza.

Muri Kigali Pele Stadium hatuwe isengesho

Lt Gen Mubarak Muganga yitabiriye iri Sengesho

Photos/RBA&Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru