Friday, July 31, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,…Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,…Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida wa Repubulika rigena amafaranga yo gutunga uwari ingabo wamugariye ku rugamba utishoboye, inafata ibindi byemezo byiganjemo imishinga y’amategeko yemejwe.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Ingingo ya gatatu y’imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri, igizwe n’Amateka yemejwe, arimo Iteka rya Perezida rigena amafaranga yo gutunga uwari ingabo wamugariye ku rugamba utishoboye.

Harimo kandi Ireka rya Perezida rigenga Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda. Hakaba Iteka rya Minisitiri ryerekeye amategeko ngengamikorere ashyirwaho nInama Njyanama yAkarere. Ndetse nIteka rya Minisitiri ryemerera Mount Kigali University gukora rikanayiha ubuzima gatozi.

 

IBYEMEZO BYINAMA YABAMINISITIRI BYOSE 

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 19 =