Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwatangiye kumva ababurana mu rubanza rw’amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’ Rwanda, aho Imiryango Mpuzamahanga irengera impunzi yavuze ko impamvu Leta y’u Bwongereza yashingiyeho yiyemeza kohereza impunzi mu Rwanda atari yo. Basaba ko icyemezo cy’urukiko rukuru giteshwa agaciro.

Iyi miryango mpuzamahanga irengera impunzi, ishinja u Bwongereza ubushishozi bucye mu masezerano bagiranye n’u Rwanda.

Aya masezerano avuga ko impunzi zinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko kuva mu mwaka wa 2022, bagomba gukora urugenndo rungana n’ibirometero 6 437 bari mu ndege ibakura mu Bwongereza ibajyana i Kigali mu Rwanda.

Umunyamategeko wari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, yabwiye uru rukiko rwo mu Bwongereza ko nibaramuka bohereje izo mpunzi mu Rwanda, bizatuma bahonyanga amasezerano y’uyu muryango.

Icyakora David Pannick wari uhagarariye Guverinoma y’u Bwongereza muri urwo rubanza; yavuze ko uyu muryango wita ku mpunzi utigeze ukora inshingano z’ubugenzuzi nk’uko bikubiye muri ayo masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Yongeye gushimangira ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, ndetse ngo bizeye ko u Rwanda ruzubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.

Iyo ni ingingo Raza Husain, umunyamategeko umwe wunganira impunzi esheshatu ziri ku rutonde rw’abagomba koherezwa i Kigali, atigeze yemera. Yabwiye urukiko ko ibibera mu Rwanda bitandukanye n’ibyo bavuga.

Raza Husain yakomeje abwira urukiko ko aba baturage nibagera mu Rwanda batazemererwa gushaka ibyangombwa bibafasha kujya mu bindi Bihugu.

Avuga ko u Bwongereza bwakoze amakosa yo kudasesengura uko andi masezerano nk’aya yo muri 2013 na 2018 u Rwanda rwagiranye na Israel yagenze.

Icyakora Urukiko Rukuru rwo rwari rwavuze ko nta tegeko byishe, mu gihe abunganira izi mpunzi basaba ko icyo cyemezo giteshwa agaciro.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

Next Post

Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

Related Posts

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.