Padiri utazibagirana kubyo avugwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe icyemezo cy’ikirenga na Kiliziya y’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Padiri Wenceslas Munyeshyaka wabaye Umusaseridoti mu Rwanda, agakomereza uyu muhamagaro mu Bufaransa yahungiyemo, yafatiwe ibihano bikarishye n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, birimo kwamburwa uburenganzira bwose mu bwihayimana no kutagira imirimo yabwo yongera gukandagiramo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umushumba wa Diyoseze ya Évreux mu Bufaransa, Christian Nourrichard kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo dufitiye Kopi nka RADIOTV10, rishingiye ku cyemezo cyafashwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, mu cyumweru gishize tariki 23 Mata 2023.

Iri tangazo rivuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yafashe “Icyemezo cy’ikirenga kandi kitajuririrwa kitanashobora guteshwa agaciro cyo kwirukana mu muhamagaro Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA, waherewe ubupadiri muri Arikidiyoseze ya Kigali mu Rwanda ubu akaba atuye muri Diyoseze ya Evreux.”

Iri tangazo rivuga ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka ahagaritswe mu bikorwa byose bitagatifu, “akaba atakaje burundu uburenganzira bwose bw’ubwihayimana, akaba anakumiriwe mu mirimo yose mitagatifu.”

Padiri Wenceslas Munyeshyaka kandi akumiriwe mu nama zose zifitanye isano n’imirimo y’ubwihayimana, ndetse akaba atanemerewe gukandagira ahabereye ibyo bikorwa.

Uyu wambuwe ubutore bw’Ubusaseridoti, avugwaho ibihabanye n’uyu muhamagaro, birimo kuba yariyemereye ko yabyaye umwana ndetse ko yifuje kubyara undi.

Mu mpera za 2021, n’ubundi uyu Musenyeri wa Évreux, Christian Nourrichard, yari yahagaritse uyu Mupadiri ukomoka mu Rwanda. Hakaba hari hategerejwe icyemezo cy’Umushumba wa Kiliziya ku Isi.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka agarukwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abari bahungiye kuri Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu, bamushinja kuba ari mu batumye kuri iyi Kiliziya hicirwa Abatutsi benshi.

Abarokokeye kuri iyi Kiliziya, bavuga ko uyu wari Uwihayimana we ubwe hari abantu yishe muri Jenoside, dore ko yagendanaga imbunda nto, ndetse akaba yaranasambanyije abagore muri Jenoside.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, busaba ubutabera bwo mu Bufaransa kumwohereza akaburanishirizwa mu Rwanda cyangwa bo bukamuburanisha.

Inkiko zo mu Bufaransa n’Ubushinacyaha baje no kumukurikirana, ariko muri 2018 bafata icyemezo ko batazamukurikirana ku byaha bya Jenoside, ngo kuko habuze iminenyetso simusiga.

Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abari bahungiye kuri Sainte Famille bazi uruhare yagize muri Jenoside.

Muri Jenoside yagize uruhare rukomeye
Nyuma ya Jenoside yakomeje umuhamagaro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru