Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yashimiye inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano nk’Ingabo z’u Rwanda n’abanyamadini, ku kazi ntagereranywa bakoze mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ni nyuma yuko mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, habaye ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ry’umusibo ejo hashize, igateza imyuzure n’inkangu, byahitanye Abaturage benshi.

Izindi Nkuru

Kugeza ubu, hamaze kumenyekana abantu 130 bishwe n’ibi biza, mu gihe abandi batanu bataraboneka, ndetse bikaba byarakomerekeje abaturage 77, barimo 36 bari mu Bitaro.

Ubwo ibi biza byabaga, inzego zinyuranye ndetse n’abaturage ejo ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, baramukiye mu bikorwa byo gutabara abari bagihumeka bari bagwiriwe n’ibikuta by’inzu.

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Reka nshimire inzego z’umutekano zacu n’iza Gisirikare bakoranye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zirimo n’amatorero, ku bw’akazi k’indashyikirwa bakoze kandi bakomeje gukora mu gutanga umusanzu mu guhangana n’ibiza byagize ingaruka byabaye ejo hashize.”

Muri ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasoje agira ati “Dushyize hamwe ntakizatunanira.”

Uretse bariya bantu 130 bahitanywe n’ibi biza, byanangije ibikorwa binyuranye birimo inzu 5 174 zasenyutse, ziganjemo izo mu Karere ka Rubavu, kuko muri aka Karere gusa hasenyutse inzu 3 371.

Perezida Paul Kagame kandi kuri uyu wa Gatatu, yari yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ibi biza, ndetse n’abo byakomerekeje, anizeza ko Leta ikora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo, ndetse ko na we ubwe akomeza kubikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru