Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
06/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nemeye Platini umaze iminsi avugwaho ibibazo bwite bivugwa ko afite mu muryango, akaba ataragira icyo anabivugaho, we ubu yibereye mu kazi ko kuririmbira abitabira ubukangurambaga bugamije kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko.

Mu minsi ishize ndetse n’ubu, mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’ibibazo bivugwa ko biri mu rugo rwa Platini P, uri mu bahanzi babimazemo igihe mu Rwanda.

Ni ibibazo bivugwa ko byatewe no kuba umwana byavugwaga ko ari imfura ya Platini n’umugore we Olivia, byaraje kumenyekana ko atari uwe, nyuma yuko hakozwe ibizamini bya gihanga by’uturemangingo ndangasano (ADN).

Bivugwa kandi ko ibi bibazo byatumye Platini n’umugore we, ubu batakibana mu rugo rumwe, mu gihe bari bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Gusa uyu muhanzi unakomeje guhirwa mu bikorwa bya muzika, ubu we yibereye mu kazi ke k’ubuhanzi, aho amaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu rubyiruko, bwateguwe ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC).

Amafoto dukesha RBC yo ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, agaragaza uyu muhanzi ari kuririmbira abaturage bo mu Karere ka Kirehe bitabiriye ubu bukangumbaga.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki tariki 21 Mata bukazageza ku ya 16 Gicurasi 2023, bumaze kuzenguruka mu bice binyuranye by’Igihugu, aho uyu muhanzi Platini yagiye aririmbira ababwitabiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 3 =

Previous Post

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

Next Post

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza
IBYAMAMARE

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.