Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasura abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu, barimo abo byasenye ubu bakaba barashakiwe aho baba bacumbikiwe.

Ni uruzinduko akora kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu, aho bitaganyijwe ko asura n’abaturage bacumbikiwe kuri Site ya Nyemeramihigo iherereye mu Murenge wa Rebero mu Karere ka Rubavu.

Aba baturage, ni bamwe mu bashegeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023, byibasiye Intara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Rubavu kagiye gusurwa n’Umukuru w’Igihugu, ni kamwe mu twibasiwe cyane, dore ko kari no mu twapfushije umubare munini w’abahitanywe n’ibi biza, aho muri aka Karere, hitabye Imana abantu 26.

Ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yateye imyuzure n’inkangu, byabaye mu cyumweru gishize, byahitanye abaturage 131, bikomeretsa abandi 76, ndetse binangiza ibikorwa binyuranye birimo inzu byasenye zibarirwa mu bihumbi bitandatu.

Perezida Paul Kagame ugiye gusura aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, yari yanabageneye ubutumwa bwo kubihanganisha bikimara kuba.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yari yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yanohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu muhango wo gushyingura bamwe mu baburiye ubuzima bwabo muri ibi biza, anabagezaho ubutumwa yabageneye bwo kubafata mu mugongo.

Muri 2020 Perezida Paul Kagame na bwo yari yasuye Intara y’Iburengerazuba na bwo yari yibasiwe n’ibiza byari byatewe n’imvura nyinshi yari yaguye mu Turere twa Nyabihu mu ijoro rishyira ku ya 07 Gicurasi 2020, na yo igahitana abantu 72.

Icyo gihe Perezida Kagame yasuye ibikorwa binyuranye byari byangijwe n’ibi biza birimo ikiraro cya Giciye gifasha abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira, cyari kiriho gisanwa.

Muri 2020 ubwo Perezida Kagame yasuraga iki kiraro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − nine =

Previous Post

Hamenyekana ikigiye gukorwa na Congo nyuma yuko Bemba asuye uruganda rukora intwaro zirimo n’ibifaru

Next Post

Umuhanzi wari wasezeranye n’umukinnyikazi wa Film Bijoux bwa mbere avuze ku itandukana ryabo

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wari wasezeranye n’umukinnyikazi wa Film Bijoux bwa mbere avuze ku itandukana ryabo

Umuhanzi wari wasezeranye n’umukinnyikazi wa Film Bijoux bwa mbere avuze ku itandukana ryabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.