Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu mvura itava ku butaka Perezida Kagame yagiye guhumuriza abashegeshwe n’ibiza

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Mu mvura itava ku butaka Perezida Kagame yagiye guhumuriza abashegeshwe n’ibiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasuye bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, anahumuriza abagizweho ingaruka n’ibi biza byatewe n’imvura, yanaguye ubwo yasuraga bimwe muri ibi bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yasuye ikigo cya Centre Scolaire Noël Nyundo, kiri mu byagizweho ingaruka cyane n’ibiza, aho umugezi wa Sebeya wuzuye ugasenya amashuri y’iki kigo.

Umukuru w’Igihugu yageze kuri iri shuri, imvura iri kugwa, yasobanuriwe uburyo ibi biza byangije ibyumba by’amashuri by’iki kigo cyagizweho ingaruka zikomeye n’ibi biza, aho hari ibice bimwe by’iri shuri bitari kwigirwamo kuko byasenyutse.

Perezida Kagame kandi yanasuye abanyeshuri biga muri iri Shuri ribanza, areba uko abanyeshuri bari gukomeza amasomo nyuma yuko bimwe mu byumba bigiragamo byangijwe n’ibiza.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuganye na bamwe mu bana biga muri iri shuri, abagezaho ubutumwa bw’ihumure nkuko yari yanabubagejejeho mbere ibi biza bikimara kuba.

Yavuganye kandi n’ubuyobozi bw’iri shuri, bwamusobanuriye ingaruka iri shuri ryahuye na zo nyuma y’ibi biza n’uburyo riri gufasha abanyeshuri gukomeza amasomo rinafashijwemo na Leta.

Uku gusura bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu Perezida Kagame yatangiriye mu gasantere ka Mahoko, akomereza muri iri shuri, yagaragazaga ko ababajwe n’ibi biza, nkuko binakubiye mu butumwa yageneye abagizweho ingaruka na byo mbere.

Yanasuye kandi uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, na rwo ruri mu byangijwe cyane n’ibi biza, aho imyuzure yinjiye muri zimwe mu nyubako z’uru ruganda zangiritse cyane, ubu rukaba rutarongera gukora kuva ibi biza byagwirira aka gace.

Umukuru w’Igihugu yagaragarijwe aho amazi yagiye amanukira akagenda ahitana ibyo yahasangaga byose birimo ibikorwa remezo byari bigize uru ruganda.

Muri uru ruganda, hagaragara imikoki n’ibinogo byinshi byagiye bisigwa n’ibi biza, aho amazi menshi yagiye anyura agasiga ibi byose bicitse.

Perezida Paul Kagame kandi yagiye ahari hateraniye abaturage bo muri aka Karere ka Rubavu, bamwakiranye ubwuzu nubwo bagizweho ingaruka n’ibiza, ariko bakaba bishimiye kuba bahumurijwe n’Umukuru w’Igihugu cyabo.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yageraga ahari hateraniye aba baturage, yahageze imvura iri kugwa, abaturage bamwakirana ibyishimo byinshi bamukomera amashyi.

Ubutumwa bw’ihumure

Perezida Paul Kagame ubwo yaganirizaga aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, yababwiye ko yaje kubahumuriza kubera ibyago bagize byatewe n’ibi biza byabaye mu cyumweru gishize.

Ati “Byari ukubasura, ukubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nkuko n’ubundi mwihanganye, ibiza byatugwiririye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje ari bo n’ikibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose nzi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye nacyo. Icyanzanye hano cyari ukubasura.”

Umukuru w’Igihugu yizeje aba baturage ko Leta y’u Rwanda ikomeza kubatekereza. Ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe bazafashwa gusubira mu byabo mu gihe cya vuba. Ati “Ariko ubu turacyahanganye kugira ngo nibura mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu cyangwa mudashobora gukora imirimo musanzwe mukora.”

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’aba baturage bagaragarije Umukuru w’Igihugu ibyishimo batewe no kuba yaje kubahumuriza ndetse no kubagaragariza ko Leta ikomeje kubatekereza.

Ubwo yasuraga ibikorwa byangijwe n’ibiza

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kabare says:
    2 years ago

    Thank you for the information, na president wacu dukunda yakoze guhumuriza urwanda nkuko dusanzwe tubimushimira! Narambire kubona ibyiza murwanda kdi abagizweho ingaruka nibiza niba humura bafite urwanda rutabatatira

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 2 =

Previous Post

Amakuru mashya ku kindi gikombe gikomeye mu Rwanda gihatanirwa n’amakipe anahatanira Shampiyona

Next Post

Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda

Habonetse umurambo w'Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.