Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwihanganishije imiryango n’inshuti z’abantu batandatu bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka yabaye mu Karere ka Gicumbi, abandi 21 bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abaturage bavuye mu bukwe i Kigali berekeza mu Karere ka Nyagatare yagonganaga n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, impanuka yabereye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Horezo, Umudugudu wa Horezo.
Iyi mpanuka yahitanye abantu batandatu, mu gihe abandi 21 bakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Mu butumwa bw’ihanganisha, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko bwifatanyije n’imiryango n’inshuti z’ababuze ababo, bubifuriza gukomeza kugira imbaraga muri ibi bihe bikomeye.
RADIOTV10