Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Ibyo Yolo The Queen yakoreye abakomeje kumugirira amashyushyu ntawabikekaga

Ibyo Yolo The Queen yakoreye abakomeje kumugirira amashyushyu ntawabikekaga

Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen yarakariye abamwirukaho bashaka kumufotora mu ruhame nyuma y’abakomeje kuvuga ko ashobora kuba atabaho kuko batajya bamubona mu bikorwa bihuza abantu benshi.

Uyu mukobwa bivugwa ko yibera mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yagize umujinya uw’umuranduranzuzi kubera abifuza kumufotora.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Yolo The Queen yavuze ko hari byinshi byagakwiye gushishikaza abanyamakuru aho kwirirwa bamwirukaho bashaka kumufotora.

Yagize ati “Sosiyete yacu ifite ibibazo byinshi bikeneye amajwi yanyu, mu minsi ishize umwuzure wangije ibikoresho by’imiryango myinshi ku buryo dufite abana batari babasha kujya mu ishuri, ibi ni byo mwakabaye muvugaho.”

Ibi bije nyuma y’amagambo yavuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi, ndetse ko yanamuririmbye mu ndirimbo nshya yiswe ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie.

Joby Joshua
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “Ibyo Yolo The Queen yakoreye abakomeje kumugirira amashyushyu ntawabikekaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 4 =