Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu mafoto: Icyahise gikurikira impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru muri RDF

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Mu mafoto: Icyahise gikurikira impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru muri RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, Umugaba Mukuru mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka mushya,  Maj Gen Vincent Nyakarundi, bahise batangira inshingano, nyuma y’uko habayeho ihererekanyabubasha ry’inshingano.

Uku guhererekanya ububasha bw’inshingano, kwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, nyuma y’amasaha macye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze izi mpinduka.

Itangazo dukesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Kamena, rivuga ko “Umugaba Mukuru wa RDF mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, batangiye inshingano zabo uyu munsi nyuma yo guhererekanya ububasha mu muhango wabereye ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura.”

Ni umuhango kandi wanitabiriwe na bamwe mu Bajenerali ba RDF ndetse na bamwe mu bandi basirikare bakuru b’Abofisiye.

Aba bayobozi Bakuru muri RDF, batangiye inshingano nshya, nyuma y’amasaha macye, bazihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wanashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya, ari we Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira.

Perezida Paul Kagame kandi yanakoze izindi mpinduka, nko kuba Colonel Francis Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, na we wanagaragaye muri uyu muhango wabaye none ku wa Kabiri.

Ubwo Umugaba Mukuru wa RDF mushya n’ucyuye Igihe bashyiraga umukono ku guhererekanya ububasha bw’inshingano
Umugaba Mukuru yahererekanyije ububasha n’umusimbuye Maj Gen Vincent Nyakarundi

Umuhango warimo abandi Bajenerali muri RDF

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Umusirikare mukuru muri RDF yinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Next Post

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.