Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS) yandikiye ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ibamenyesha ko bemerewe gutangira ibikorwa bya siporo mu gihe bari kwitegura kwakira Gahana mu mikino itanu ya gicuti izakinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kicukiro kuva tariki 18-21 Kanama 2021.
Kuva tariki 18-21 Kanama, ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Abagabo) izakina imikino itanu ya gicuti izakiramo Ghana mu kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi y’ibihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ubundi izabera mu mu Rwanda kuva tariki 14-23 Ukwakira 2021.
Ikipe y’igihugu ya Ghana itegerejwe i Kigali mu mikino ya gicuti izakina n’u Rwanda
Kuwa mbere tariki 9 Kanama 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yemereye RCA ko batangira ibikorwa bya siporo kugira ngo batangire kwitegura amarushanwa ari imbere.
Ibaruwa ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryakiriye ibaruwa yashyizweho umukono na Shema Maboko Didier, ibaruwa ibemerera guhita batangira imyotozo nyirizina bari hamwe nk’ikipe.
Mu rwego two kwitegura kwakira imikinu ya gicuti u Rwanda ruzakiramo Ghana, Martin Suji umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagaye abakinnyi 14 n’abandi babiri bo kuba bizigamye kugira ngo bazatangire imyitozo bitegura iyi mikino.
Abakinnyi b’u Rwanda bahamagariwe kwitegura Ghana:
Eric Dusingizimana, Orchide Tuyisenge, Clinton, Rubagumya, David Uwimana, Didier Ndikubwimana, Bosco Tuyizere “Bocco”, Subhasis Samal, Pankaj Vekaria, Eric Niyomugabo, Wilson Niyitanga, Zappy Bimenyimana, Yvan Mitali, Kevin Irakoze na Martin Akayezu.
Abakinnyi babiri bizigamye: Ignace Ntirenganya na Damascene Abizera.
Tuyizere Bosco “Bocco” wari kapiteni w’abatarengeje imyaka 19 yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru
Martin Suji umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda azaba yungirijwe na Adelin Tuyizere mu gihe Nzayisenga Jackson ari umukozi ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager).
Biteganyijwe ko tariki 16 Kanama 2021 aribwo Ghana izaba itangiye kwitoreza ku butaka bw’u Rwanda mbere y’uko imikino ya gicuti nyirizina izaba ikinwa kuva tariki 18-21 Kanama 2021.