Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abarimo Umugaba Mukuru wa RDF agira icyo abibutsa

radiotv10by radiotv10
07/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abarimo Umugaba Mukuru wa RDF agira icyo abibutsa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bahawe inshingano nshya mu nzego z’umutekano, abibutsa ko kimwe n’abandi bayobozi bose; bagomba kuzirikana uburemere bw’inshingano zabo, zo gukorera Abanyarwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, aho abayobozi barahiye, ari Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Brig Gen Evariste Murenzi.

Perezida Paul Kagame yashime aba bayobozi kuba bemeye izi nshingano nshya zije nyuma y’izo bari basanganywe, avuga ko nubwo zahindutse ariko zose ari ugukorera Igihugu.

Ati “Nta gishya kindi, ariko iteka aho umutu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byinshi tuba tubikorera Igihugu cyangwa Abanyarwanda.”

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko mu mikorere y’inzego zose, hagomba kubamo gukorana, kuko bose baba bakorera Abanyarwanda kandi bagahora iteka bazirikana iyo ntego.

Aba bayobozi bashya, bashyizweho umusibo ejo, ubwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoraga amavugurura mu nzego nkuru z’umutekano w’u Rwanda.

Lt Gen Mubarakh Muganga, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura, mu gihe Maj Gen Vincent Nyakarundi yasimbuye Muganga, naho Brig Gen Evariste Murenzi akaba yarasimbuye Juvenal Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Aya mavugurura kandi yakurikiwe n’iyirukanwa rya bamwe mu basirikare bakuru muri RDF, barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda, birukanywe na Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Juvenal Marizamunda yarahiriye kuba Minisitiri w’Ingabo
Umugaba Mukuru w’Inagbo, Lt Gen Muganga
Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Brig Gen Evariste yagizwe Komiseri mukuru wa RCS

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Uwabaye ikiraro cyazamuye abahanzi benshi ubu yanabaye ikibambutsa ibwotamasimbi

Next Post

Kenya: Hafashwe icyemezo cyihariye ku ishyamba ryatikiriyemo abakristu batewe icya semuhanuka n’umupasiteri

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hafashwe icyemezo cyihariye ku ishyamba ryatikiriyemo abakristu batewe icya semuhanuka n’umupasiteri

Kenya: Hafashwe icyemezo cyihariye ku ishyamba ryatikiriyemo abakristu batewe icya semuhanuka n’umupasiteri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.