Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hagaragajwe uko bihagaze niba irushanwa rya ‘MissRwanda’ rizongera kuba

radiotv10by radiotv10
13/06/2023
in IMYIDAGADURO
0
Hagaragajwe uko bihagaze niba irushanwa rya ‘MissRwanda’ rizongera kuba
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko y’Ururimi n’Umuco yagize icyo ivuga ku kuba niba hazongera kuba irushanwa rya ‘Miss Rwanda’ ryabaye rihagaritswe kubera ibyarivuzwemo. Inagaragaza icyo ishyize imbere muri iki gihe ryabaye rihagaritswe.

Umwaka urihiritse irushanwa rya Miss Rwanda, rihagaritswe. Ni icyemezo cyari gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, tariki 09 Gicurasi 2022.

Mu itangazo ry’iyi Minisiteri, yari yagize iti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [ubu ni Ministeri y’Urubyiruko] iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”

Ni icyemezo cyaje nyuma y’iminsi micye, hatawe muri yombi Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid washinze Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga iri rushanwa, ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Prince Kid yaje kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buhita bujuririra Urukiko Rukuru, ruri no kuburanisha uru rubanza.

 

Icyizere kirahari ko Miss Rwanda izongera kuba

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Robert Mosezera yavuze ko nta murongo urafatwa ku bikorwa byo gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Robert Masozera yavuze ko “Ubu icyo dushyize imbere ni ugushyira mu bikorwa imishinga ine” irimo uwa Miss Rwanda wa 2022, uwo guhanga udushya ndetse no gutanga ibihembo kuri bakobwa 10 bose bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Naho ku bijyanye no kuba iri rushanwa rizasubukurwa, Robert Masozera, yavuze ko bataragera ku mwanzuro, kuko uwari usanzwe aritegura yambuwe ubwo burenganzira.

Yagize ati “Ibibazo byabayeho muri 2022 byashinjwe abariteguraga ndetse n’ababicungaga ibikorwa bya Miss Rwanda, byahindanyije isura y’irushanwa rya Miss Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Umwanzuro wo gusubukura irushanwa, uzashingira kuri ibyo byose kandi uzagenda ubyibazaho, ndetse n’amasomo yo kwigira ku byabaye.”

Masozera avuga ko nihafatwa icyemezo ku gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda, kizamenyeshwa Abanyarwanda, nk’uko bamenyeshejwe icyemezo cyo kurihagarika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 18 =

Previous Post

Icyo RDF yasangije abaturutse mu Budage bazamara icyumweru mu Rwanda

Next Post

Habaye ibidasanzwe ku mukecuru bari bagiye gushyingura bazi ko yapfuye

Related Posts

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori...

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru...

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye ibidasanzwe ku mukecuru bari bagiye gushyingura bazi ko yapfuye

Habaye ibidasanzwe ku mukecuru bari bagiye gushyingura bazi ko yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.