Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyakurikiye kwakwa hutihuti amafaranga yo kugura imodoka byatumye barakara

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyakurikiye kwakwa hutihuti amafaranga yo kugura imodoka byatumye barakara
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bategetswe n’ubuyobozi kwishyura amafaranga yo kugura imodoka y’umutekano n’isuku ariko ngo hashize umwaka batarayica iryera, bakavuga ko bibabaza kuko bashyizweho igitutu ubwo bayakwaga.

Aba baturage basabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge gutanga amafaranga y’umusanzu yo kugura imodoka, umwaka ushize, ariko ngo barayibuze, ntibazi n’irengero ry’amafaranga batanze.

Bagirinka Esther wo Mudugudu wa Muguruka II mu Kagari ka Nyakagezi yagize ati “Bitatu (3 000 Frw) twatangaga kuri buri rugo yari ayo kugura imodoka yo kuzajya iducungira unutekano. None iyo modoka twarayitegereje twarayibuze.”

Niyomugabo Gaspard avuga ko bizezwaga ko iyo modoka izajya ibafasha mu gukora irondo rya nijoro, na bo bakumva ko ari igikorwa cyiza, bigatuma bishyura ayo mafaranga ku bwinshi.

Ati “Iyo modoka twarayitegereje turayibura. Badutegekaga gutanga bitewe n’icyiciro urimo, njye bantegetse gutanga ibihumbi bitanu, nabyishyuye gahoro gahoro.”

Aba baturage bavuga ko niba icyo kinyabiziga kitaguzwe, basubizwa amafaranga yabo, kuko umwaka ushize bayatanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko iki gitekerezo cyari cyazanywe n’Inama Njyanama ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge, ari na bo bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya ariya mafaranga, ariko ko ataragwira.

Yagize ati “Icyo gihe cyose barimo bakora ubukanguramabaga, gusa mu cyumweru gishize twaganiriye n abo, twumvaga ibyo ari byo byose bitarenze mu kwezi kwa karindwi iyo modoka bazaba bayibonye.”

Avuga ko hari hamaze kuboneka miliyoni 22 Frw, ariko ko hakenewe arenze ayo kugira ngo hagurwe iyo modoka izafasha mu bikorwa by’isuku n’irondo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Ikirere cyarakaye i Kigali ariko inyubako n’ibidukikije biracyamwenyura (Amafoto)

Next Post

Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

IZIHERUKA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka

Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.