Ibyakurikiye kwakwa hutihuti amafaranga yo kugura imodoka byatumye barakara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bategetswe n’ubuyobozi kwishyura amafaranga yo kugura imodoka y’umutekano n’isuku ariko ngo hashize umwaka batarayica iryera, bakavuga ko bibabaza kuko bashyizweho igitutu ubwo bayakwaga.

Aba baturage basabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge gutanga amafaranga y’umusanzu yo kugura imodoka, umwaka ushize, ariko ngo barayibuze, ntibazi n’irengero ry’amafaranga batanze.

Izindi Nkuru

Bagirinka Esther wo Mudugudu wa Muguruka II mu Kagari ka Nyakagezi yagize ati “Bitatu (3 000 Frw) twatangaga kuri buri rugo yari ayo kugura imodoka yo kuzajya iducungira unutekano. None iyo modoka twarayitegereje twarayibuze.”

Niyomugabo Gaspard avuga ko bizezwaga ko iyo modoka izajya ibafasha mu gukora irondo rya nijoro, na bo bakumva ko ari igikorwa cyiza, bigatuma bishyura ayo mafaranga ku bwinshi.

Ati “Iyo modoka twarayitegereje turayibura. Badutegekaga gutanga bitewe n’icyiciro urimo, njye bantegetse gutanga ibihumbi bitanu, nabyishyuye gahoro gahoro.”

Aba baturage bavuga ko niba icyo kinyabiziga kitaguzwe, basubizwa amafaranga yabo, kuko umwaka ushize bayatanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko iki gitekerezo cyari cyazanywe n’Inama Njyanama ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge, ari na bo bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya ariya mafaranga, ariko ko ataragwira.

Yagize ati “Icyo gihe cyose barimo bakora ubukanguramabaga, gusa mu cyumweru gishize twaganiriye n abo, twumvaga ibyo ari byo byose bitarenze mu kwezi kwa karindwi iyo modoka bazaba bayibonye.”

Avuga ko hari hamaze kuboneka miliyoni 22 Frw, ariko ko hakenewe arenze ayo kugira ngo hagurwe iyo modoka izafasha mu bikorwa by’isuku n’irondo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru