Ikirere cyarakaye i Kigali ariko inyubako n’ibidukikije biracyamwenyura (Amafoto)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nubwo impeshyi yatangiye kumeneka, ndetse ibyumweru bikaba bibaye bibiri nta kavura kagera ku butaka mu Mujyi wa Kigali, muri uyu Mujyi haramutse akayaga gahuhera, nk’agahurira inzira imvura, ndetse ikirere nacyo kigaragara nk’ikigiye kurira.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, aho abatuye mu Mujyi wa Kigali, baramutse bumva akabeho, bari bakumbuye dore ko hari hamaze iminsi haramuka ubushyuhe ndetse bukaniriza umunsi.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri byabaye nk’ibyahindutse, kuko haramutseho imbeho, ndetse n’ikirere kigahinduka nk’uko bigenda iyo imvura igiye kugwa.

Umuhanga mu gufotora, Plaisir Muzogeye, dukesha amafoto yafashwe uyu munsi, yayashyize kuri Twitter ye, ashyiraho ubutumwa buyaherekeza agira ati “Igicu cyarakaye mu Mujyi wa Kigali. Ese haba hagiye kugwa imvura nyinshi itunguranye.”

Nubwo ikirere cyari cyarakaye, ibiti ndetse n’inyubako zisanzwe muri Kigali, byo byakomeje kugaragaza umucyo bisanzwe byihariyeho.

Muri aya mafoto kandi hagaragaramo inyubako ndende iri mu mujyi rwagatu, ubu yarimbishijwe icyapa cya Sosiyete ya mbere icuruza serivisi z’ifatabuguzi ry’isakazamashusho ya DSTv, iherutse no kuzanira inkuru nziza Abaturarwanda, yo kuba yarahananuye ibiciro ku buryo bworoheye buri wese.

Photos © Plaisir Muzogeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru