Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Isanganya ridasanzwe ku bantu barenga 100 bari mu bwato bavuye mu bukwe

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Isanganya ridasanzwe ku bantu barenga 100 bari mu bwato bavuye mu bukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barenga 100 bari bavuye mu bukwe baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato yabereye mu ruzi rwa Niger mu Karere ka Pategi muri Leta ya Kwara mu Majyaruguru ya Nigeria.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo muri iyi Leta ya Kwara, Okasanmi Ajayi, kuri uyu wa Kabiri, wavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu benshi barengeje umubare w’ubushobozi bwabwo.

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 103 bapfuye, n’abandi barenga ijana barohowe ku bw’iyi mpanuka y’ubwato.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje, bivuze ko umubare w’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka, ushobora kwiyongera.”

Umuturage wo muri aka gace witwa Usman Ibrahim yavuze ko ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka y’ubwato, barimo abagore n’abana barimo bava mu bukwe mu gace ka Egboti muri Leta ya Niger.

Yagize ati “Abantu bagombaga kuba bakoresheje amagare yabo bataha mu bice batuyemo. Ubwato bwari butwaye abarenga ijana ubwo bwarohamaga.”

Yakomeje agira ati “Abenshi barohamye kuko impanuka yabaye mu gicuku saa cyenda z’ijoro, kandi nta bantu bagombaga kubatabara muri ayo masaha.”

Abenshi mu bari muri ubu bwato, bari batuye mu duce twa Kpada, Egbu na Gakpan two muri Kwara, aho bivugwa ko hari 64 bari bavuye mu gace kamwe n’abandi 40 bari baturutse mu kandi.

Ikindi kandi, ngo ni uko benshi mu bari muri ubu bwato, batari bambaye umwambaro wabugenewe washoboraga kubarinda kurohama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + seventeen =

Previous Post

Arwaye indwara y’inshoberamahanga ituma akora ibidasanzwe yihariyeho ku Isi

Next Post

Uganda: Nyuma y’itegeko rihana abatinganyi hamenyekanye impinduka zahise ziba ku mibereho yabo

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Nyuma y’itegeko rihana abatinganyi hamenyekanye impinduka zahise ziba ku mibereho yabo

Uganda: Nyuma y’itegeko rihana abatinganyi hamenyekanye impinduka zahise ziba ku mibereho yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.