Isanganya ridasanzwe ku bantu barenga 100 bari mu bwato bavuye mu bukwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu barenga 100 bari bavuye mu bukwe baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato yabereye mu ruzi rwa Niger mu Karere ka Pategi muri Leta ya Kwara mu Majyaruguru ya Nigeria.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo muri iyi Leta ya Kwara, Okasanmi Ajayi, kuri uyu wa Kabiri, wavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu benshi barengeje umubare w’ubushobozi bwabwo.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 103 bapfuye, n’abandi barenga ijana barohowe ku bw’iyi mpanuka y’ubwato.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje, bivuze ko umubare w’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka, ushobora kwiyongera.”

Umuturage wo muri aka gace witwa Usman Ibrahim yavuze ko ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka y’ubwato, barimo abagore n’abana barimo bava mu bukwe mu gace ka Egboti muri Leta ya Niger.

Yagize ati “Abantu bagombaga kuba bakoresheje amagare yabo bataha mu bice batuyemo. Ubwato bwari butwaye abarenga ijana ubwo bwarohamaga.”

Yakomeje agira ati “Abenshi barohamye kuko impanuka yabaye mu gicuku saa cyenda z’ijoro, kandi nta bantu bagombaga kubatabara muri ayo masaha.”

Abenshi mu bari muri ubu bwato, bari batuye mu duce twa Kpada, Egbu na Gakpan two muri Kwara, aho bivugwa ko hari 64 bari bavuye mu gace kamwe n’abandi 40 bari baturutse mu kandi.

Ikindi kandi, ngo ni uko benshi mu bari muri ubu bwato, batari bambaye umwambaro wabugenewe washoboraga kubarinda kurohama.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru