Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habaye uruzinduko rusa nk’igitangaza hagati y’Ibihugu by’ibihangange birebana ay’ingwe

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Habaye uruzinduko rusa nk’igitangaza hagati y’Ibihugu by’ibihangange birebana ay’ingwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka itanu Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa bitagenderana, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Antony Blinken, yagiriye uruzinduko mu Bushinwa.

Blinken wageze mu Bushinwa kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, yahuye na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Qin Gang, n’umudiplomate wo ku rwego rukuru muri icyo gihugu, Wang Yi.

Antony Blinken kandi kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023m yanakiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wanatangaje ko impande z’Ibihugu byombi, hari icyo zagezeho zumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi, biravuga ko uru rugendo rusobanuye byinshi ku Bihugu byombi, bimaze imyaka birebana ay’ingwe cyane cyane ibibazo hagati yabyo bikaba bishingiye ku bucuruzi.

Ndetse mu bihe bitandukanye Ibihugu byombi byagiye bifatirana ibihano mu by’ubukungu birimo kuba Amerika yahagaritse kompanyi zo mu Bushinwa zikorera ubucuruzi muri Amerika.

Nubwo ibibazo hagati y’ibi Bihugu bishingiye ku bucuruzi, ariko imbarutso yabyo byose bishingiye ku kirwa cya Taiwan.

U Bushinwa bufata iki kirwa nk’ubutaka bwabwo, Taiwan yo ikavuga ko ari Igihugu cyigenga, Amerika ikaziramo isaba ko Taiwan yahabwa uburenganzira bwuzuye.

Hari bamwe babona uru rugendo nk’urugiye kugarura umubano hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za America, ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, Taiwan, ikoranabuhanga, n’ibindi bikavugutirwa umuti.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Hagaragajwe imibare mishya y’uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

Next Post

IFOTO: Umuyobozi ukomeye ku Isi mu byishimo n’abuzukuru be

Related Posts

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, banayobora isinywa ry’amasezerano hagati...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

by radiotv10
17/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cy’umugambi wo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, rivuga ko bidashoboka, rimwibutsa...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Eng.-DRC and Burundi enter new cooperation after Military Collaboration

by radiotv10
17/11/2025
0

President Félix Tshisekedi of the Democratic Republic of Congo received his Burundian counterpart, Évariste Ndayishimiye, as the two leaders presided...

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

IZIHERUKA

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi
IMYIDAGADURO

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

by radiotv10
18/11/2025
0

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umuyobozi ukomeye ku Isi mu byishimo n’abuzukuru be

IFOTO: Umuyobozi ukomeye ku Isi mu byishimo n’abuzukuru be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.