Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari
Share on FacebookShare on Twitter

Kugura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bimaze kuba ibintu bisanzwe mu Rwanda, aho benshi bagura ibyo bifuza banyuze ku mbuga zinyuranye. Iposita y’u Rwanda yatangije irindi soko ryo kuri interineti, rizafasha by’umwihariko abacuruzi bato, bacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Iri soko ry’urubuga rwa RwandaMart (www.rwandamart.rw) ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, rizajya ricuruzwaho ibicuruzwa na Serivisi bitandukanye.

Uru rubuga rwa RwandaMart, rwatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryihuta cyane kandi ryizewe mu bijyanye no kwishyurana. Abacuruzi bazajya babasha kugura ibicuruzwa binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga, imyambaro, ibyo kurya n’ibikoresho byo mu rugo.

Nanone kandi abazajya bagira ibyo bagura bakoresheje iri koranabuhanga, bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, nka Mobile Money, cyangwa amakarita yo kwishyura, ndetse banakoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti za Banki.

Uru rububuga rwashyizweho ku nkunga y’Ikigo cy’Imikoranire Mpuzamahanga cy’Abadage, GIZ.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Celestin Kayitare, yavuze ko bishimiye gutangiza ubu buryo “bufite igisobanuro gikomeye ku Rwanda. Intego yacu ni ugufasha abakiliya bacu, kuba bagura ibyo bifuza mu buryo bwizewe, kandi bujyanye n’ibyifuzo byabo. Twizeye ko uru rubuga ruzadufasha kugera ku ntego zacu no kuzamura ubucuruzi.”

Celestin Kayitare yakomeje avuga kandi ko bazajya banafasha abacuruzi bifuza kujyana ibicuruzwa byabo hanze, by’umwihariko mu kubafasha kubipfunyika.

Ati “Ubu ngubu abo dusanga byafasha cyane ni abacuruzi bato n’abaciriritse, kugira ngo abantu bajye babibona batangire kubigura.”

Kugeza ubu kuri uru rubuga hamaze kwiyandikishaho abacuruzi 760 biganjemo abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, hakaba hifuzwa ko uyu mwaka uzarangira nibura hamaze kwiyandikisha abagera mu 5 000.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye mu nzira z’u Rwanda zo kuzamura ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, ndetse no gufungura amahirwe mashya mu bucuruzi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, na we yavuze ko uru rubuga ruje guha andi mahirwe abacuruzi by’umwihariko abacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ruhuza izindi mbuga n’abandi bacuruzi bose bikazihutisha politiki yo gusakaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda no kwihutisha ubucuruzi no kumenyekanisha iby’iwacu ku yandi masoko.”

Biteganyijwe ko hazanashyirwa hanze Application yo muri Telefone, izafasha abantu kuzajya babasha gusura ibicuruzwa byo muri iri soko ry’ikoranabuhanga, ndetse no guhaha ibyo bifuza.

Umuyobozi w’Iposita, Celestin Kayitare yavuze ko bishimiye gutangiza uru rubuga
Hazajya hacururizwaho ibicuruzwa byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − fifteen =

Previous Post

Bidasubirwaho hatangajwe amakuru ababaje ku bwato bwavugishije Isi yose

Next Post

Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.