Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari
Share on FacebookShare on Twitter

Kugura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bimaze kuba ibintu bisanzwe mu Rwanda, aho benshi bagura ibyo bifuza banyuze ku mbuga zinyuranye. Iposita y’u Rwanda yatangije irindi soko ryo kuri interineti, rizafasha by’umwihariko abacuruzi bato, bacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Iri soko ry’urubuga rwa RwandaMart (www.rwandamart.rw) ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, rizajya ricuruzwaho ibicuruzwa na Serivisi bitandukanye.

Uru rubuga rwa RwandaMart, rwatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryihuta cyane kandi ryizewe mu bijyanye no kwishyurana. Abacuruzi bazajya babasha kugura ibicuruzwa binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga, imyambaro, ibyo kurya n’ibikoresho byo mu rugo.

Nanone kandi abazajya bagira ibyo bagura bakoresheje iri koranabuhanga, bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, nka Mobile Money, cyangwa amakarita yo kwishyura, ndetse banakoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti za Banki.

Uru rububuga rwashyizweho ku nkunga y’Ikigo cy’Imikoranire Mpuzamahanga cy’Abadage, GIZ.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Celestin Kayitare, yavuze ko bishimiye gutangiza ubu buryo “bufite igisobanuro gikomeye ku Rwanda. Intego yacu ni ugufasha abakiliya bacu, kuba bagura ibyo bifuza mu buryo bwizewe, kandi bujyanye n’ibyifuzo byabo. Twizeye ko uru rubuga ruzadufasha kugera ku ntego zacu no kuzamura ubucuruzi.”

Celestin Kayitare yakomeje avuga kandi ko bazajya banafasha abacuruzi bifuza kujyana ibicuruzwa byabo hanze, by’umwihariko mu kubafasha kubipfunyika.

Ati “Ubu ngubu abo dusanga byafasha cyane ni abacuruzi bato n’abaciriritse, kugira ngo abantu bajye babibona batangire kubigura.”

Kugeza ubu kuri uru rubuga hamaze kwiyandikishaho abacuruzi 760 biganjemo abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, hakaba hifuzwa ko uyu mwaka uzarangira nibura hamaze kwiyandikisha abagera mu 5 000.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye mu nzira z’u Rwanda zo kuzamura ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, ndetse no gufungura amahirwe mashya mu bucuruzi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, na we yavuze ko uru rubuga ruje guha andi mahirwe abacuruzi by’umwihariko abacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ruhuza izindi mbuga n’abandi bacuruzi bose bikazihutisha politiki yo gusakaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda no kwihutisha ubucuruzi no kumenyekanisha iby’iwacu ku yandi masoko.”

Biteganyijwe ko hazanashyirwa hanze Application yo muri Telefone, izafasha abantu kuzajya babasha gusura ibicuruzwa byo muri iri soko ry’ikoranabuhanga, ndetse no guhaha ibyo bifuza.

Umuyobozi w’Iposita, Celestin Kayitare yavuze ko bishimiye gutangiza uru rubuga
Hazajya hacururizwaho ibicuruzwa byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + twelve =

Previous Post

Bidasubirwaho hatangajwe amakuru ababaje ku bwato bwavugishije Isi yose

Next Post

Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.