Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kugura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bimaze kuba ibintu bisanzwe mu Rwanda, aho benshi bagura ibyo bifuza banyuze ku mbuga zinyuranye. Iposita y’u Rwanda yatangije irindi soko ryo kuri interineti, rizafasha by’umwihariko abacuruzi bato, bacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Iri soko ry’urubuga rwa RwandaMart (www.rwandamart.rw) ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, rizajya ricuruzwaho ibicuruzwa na Serivisi bitandukanye.

Izindi Nkuru

Uru rubuga rwa RwandaMart, rwatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryihuta cyane kandi ryizewe mu bijyanye no kwishyurana. Abacuruzi bazajya babasha kugura ibicuruzwa binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga, imyambaro, ibyo kurya n’ibikoresho byo mu rugo.

Nanone kandi abazajya bagira ibyo bagura bakoresheje iri koranabuhanga, bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, nka Mobile Money, cyangwa amakarita yo kwishyura, ndetse banakoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti za Banki.

Uru rububuga rwashyizweho ku nkunga y’Ikigo cy’Imikoranire Mpuzamahanga cy’Abadage, GIZ.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Celestin Kayitare, yavuze ko bishimiye gutangiza ubu buryo bufite igisobanuro gikomeye ku Rwanda. Intego yacu ni ugufasha abakiliya bacu, kuba bagura ibyo bifuza mu buryo bwizewe, kandi bujyanye nibyifuzo byabo. Twizeye ko uru rubuga ruzadufasha kugera ku ntego zacu no kuzamura ubucuruzi.

Celestin Kayitare yakomeje avuga kandi ko bazajya banafasha abacuruzi bifuza kujyana ibicuruzwa byabo hanze, by’umwihariko mu kubafasha kubipfunyika.

Ati Ubu ngubu abo dusanga byafasha cyane ni abacuruzi bato n’abaciriritse, kugira ngo abantu bajye babibona batangire kubigura.

Kugeza ubu kuri uru rubuga hamaze kwiyandikishaho abacuruzi 760 biganjemo abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, hakaba hifuzwa ko uyu mwaka uzarangira nibura hamaze kwiyandikisha abagera mu 5 000.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagize ati Iki ni igikorwa gikomeye mu nzira zu Rwanda zo kuzamura ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, ndetse no gufungura amahirwe mashya mu bucuruzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, na we yavuze ko uru rubuga ruje guha andi mahirwe abacuruzi by’umwihariko abacuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati Ruhuza izindi mbuga n’abandi bacuruzi bose bikazihutisha politiki yo gusakaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda no kwihutisha ubucuruzi no kumenyekanisha iby’iwacu ku yandi masoko.

Biteganyijwe ko hazanashyirwa hanze Application yo muri Telefone, izafasha abantu kuzajya babasha gusura ibicuruzwa byo muri iri soko ry’ikoranabuhanga, ndetse no guhaha ibyo bifuza.

Umuyobozi w’Iposita, Celestin Kayitare yavuze ko bishimiye gutangiza uru rubuga
Hazajya hacururizwaho ibicuruzwa byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru