Bidasubirwaho hatangajwe amakuru ababaje ku bwato bwavugishije Isi yose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru yagiye hanze ku bwato bwa Titan bwari bwabuze nyuma yo kwibira mu nyanja ya Atlantic bwari bujyanye abari bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic, yemeje ko batanu bari baburimo, barimo n’umuherwe ukomeye, babupfiriyemo.

Kuva ku Cyumweru ubwo ubu bwato bwaburaga nyuma y’isaha imwe n’iminota 45’ bukimara kwinjira mu nyanja, hari hakomeje ibikorwa byo kubushakisha, ndetse n’amasaha y’umwuka wa Oxygen wagombaga kubafasha guhumeka, yari yamaze kurangira.

Izindi Nkuru

Mu masaha y’umugoroba [inaha mu Rwanda] kuri uyu wa Kane, hari hamaze kumenyekana inkuru y’incamugongo kuri ubu bwato, ko habonetse ibiceceti by’ubu bwato, bigaragara ko bwasandaye, ndetse n’icyizere cyo kuba bakiriho gisa nk’icyayoyotse burundu.

Urwego rw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, rucunga umutekano ku nkombe z’inyanja, rwaje kwemeza ko ubu bwato bwaturitse, abari baburimo bagapfa.

Uru rwego kandi rwemeje ko ibisigazwa by’ubu bwato bwa Titan, byabonetse hafi y’ahari ibisigazwa by’ubwa Titanic, bari bagiye gusura mu nda y’inyanja.

Abagabo batanu bapfiriye muri ubu bwato, barimo Umwongereza Shahzada Dawood n’umuhungu we w’imyaka 19 witwa Suleman, hakaba harimo kandi umuyobozi wa Ocean Gate, Stockton Rush, ndetse n’umunyemari w’Umwongereza Hamish Harding, n’umusaza w’Umufaransa Paul-Henry Nargeolet w’imyaka 77 wahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi.

Ubwato bwaguyemo aba bantu bwabuze kuva ku Cyumweru, ubwo bwibiraga mu nyanja bubajyanye mu bikorwa by’ubukerarugendo, ariko bukaza gutakaza ubushobozi bw’itumanaho nyuma y’isaha 1 n’iminota 45’ bwari bumaze bwibiye.

Abantu batanu baguye muri ubu bwato

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru