Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impfu zitunguranye za babiri barimo uwishwe n’uwo bakoranaga amuhoye impamvu ibabaje

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in MU RWANDA
0
Impfu zitunguranye za babiri barimo uwishwe n’uwo bakoranaga amuhoye impamvu ibabaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu z’abantu babiri barimo uw’imyaka 50 wishwe na mugenzi we bakoranaga akazi k’izamu amuhoye kumubaza niba yibye igitoki yamusanganye, na we akaza kuraswa na Polisi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, aho mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu, umusore w’imyaka 26 yivuganye umusaza w’imyaka 50 bakoranaga akazi ko kurarira urutoki rwo muri aka gace.

Bamwe mu bahaye amakuru RADIOTV10, bavuga ko uyu musore yivuganye uyu musaza w’imyaka 50, ubwo yari avuye mu rugo gufata ifunguro, ahageze asanga hari igitoki batemye, amubaza aho cyavuye kuko yakekaga ko ari icyo bibye, undi aho kumusubiza, amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Haje kwitabazwa inzego z’umutekano, zaje gufata uyu musore, mu masaaha akuze y’ijoro ryambukiranyaga rashyiraga kuri uyu wa Mbere, ariko Polisi ihageze ashaka kwiruka, ihita imurasa na we agwa aho.

Aya makuru yaje kuba kimomo mu baturage, bazindukiye muri uru rutoki rwiciwemo nyakwigendera, wakubiswe ifuni n’uwo bakoranaga, ndetse n’aharasiwe uyu wamwivuganye, baje kureba ibyabaye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w’uyu musaza, wari wajyanywe n’umuryango we ngo uwushyingure, mu gihe uw’uyu musore warashwe na Polisi, wo wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bari mu gahinda ka mugenzi wabo wishwe na mugenzi we

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + ten =

Previous Post

Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Next Post

Hatangiye urundi rugendo rushobora kuzasendereza ibyishimo ku bacuruzi bakanabisaguriraho abaguzi

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangiye urundi rugendo rushobora kuzasendereza ibyishimo ku bacuruzi bakanabisaguriraho abaguzi

Hatangiye urundi rugendo rushobora kuzasendereza ibyishimo ku bacuruzi bakanabisaguriraho abaguzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.