Impfu zitunguranye za babiri barimo uwishwe n’uwo bakoranaga amuhoye impamvu ibabaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu z’abantu babiri barimo uw’imyaka 50 wishwe na mugenzi we bakoranaga akazi k’izamu amuhoye kumubaza niba yibye igitoki yamusanganye, na we akaza kuraswa na Polisi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, aho mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu, umusore w’imyaka 26 yivuganye umusaza w’imyaka 50 bakoranaga akazi ko kurarira urutoki rwo muri aka gace.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bahaye amakuru RADIOTV10, bavuga ko uyu musore yivuganye uyu musaza w’imyaka 50, ubwo yari avuye mu rugo gufata ifunguro, ahageze asanga hari igitoki batemye, amubaza aho cyavuye kuko yakekaga ko ari icyo bibye, undi aho kumusubiza, amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Haje kwitabazwa inzego z’umutekano, zaje gufata uyu musore, mu masaaha akuze y’ijoro ryambukiranyaga rashyiraga kuri uyu wa Mbere, ariko Polisi ihageze ashaka kwiruka, ihita imurasa na we agwa aho.

Aya makuru yaje kuba kimomo mu baturage, bazindukiye muri uru rutoki rwiciwemo nyakwigendera, wakubiswe ifuni n’uwo bakoranaga, ndetse n’aharasiwe uyu wamwivuganye, baje kureba ibyabaye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w’uyu musaza, wari wajyanywe n’umuryango we ngo uwushyingure, mu gihe uw’uyu musore warashwe na Polisi, wo wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bari mu gahinda ka mugenzi wabo wishwe na mugenzi we

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru