Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

radiotv10by radiotv10
14/08/2021
in MU RWANDA
0
Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Paul Kagame), yagizwe umwe mu bahagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu busanzwe, inama y’ubuyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE), ihagarariwe kandi na Prof Senait Fisseha, Umuyobozi wa Gahunda mpuzamahanga mu muryango udaharanira inyungu wa Buffett Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Image

Abagize ubuyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

Nk’uko biri mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Agnes Binagwaho uyobora iyi kaminuza, bavuga ko impamvu bazamuye ingufu z’ubuyobozi ari muri gahunda yo kuzamura ireme n’urwego rw’ubuvuzi bufite ireme no gufasha umugabane wa Afurika mu kwita no kubungabunga ikiremwa muntu bishingiye ku buvuzi buteye imbere.

Iyi nama y’ubutegetsi kandi izafasha mu guhuriza hamwe imbaraga n’ibitecyerezo by’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ndetse n’abayobozi mu by’ubuzima ndetse n’abandi babarizwa mu bindi bice birimo abayobora gahunda zo kwimakaza umuco w’uburinganire, ubumenyi bw’isi ndetse n’abandi bafite aho bahurira na gahunda zo gufasha mu bijyanye no kwita ku itera mbere ry’ikiremwa muntu.

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru, mu butumwa bwe Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kugira ngo ubuzima bwiza bugere kuri bose hakenewe ingamba zihamye n’abantu b’inararibonye bafata imyanzuro ikwiriye mu nzego z’ubuzima.

Yagize ati “Kugira ngo abantu bose bahabwe serivisi z’ubuzima zinoze bakeneye kandi mu gihe nyacyo, bisaba kugenzura no guha agaciro ubuzima bwabo.”

“Kugira ngo bigerweho, dukeneye izindi ngamba zihamye, uburyo bugezweho n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima. Dukeneye abantu b’inararibonye mu myanya ikwiriye bazi gufata imyanzuro mizima mu gihe nyacyo kugira ngo barengere uburenganzira bwa buri wese mu bijyanye n’ubuzima.”

First Lady celebrates 54 years | IGIHE

Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

Prof.Senait Fisseha we yavuze ko muri Afurika hakenewe Kaminuza nka UGHE zitegura abazavamo abashakashatsi, abaganga, abahanga mu bya siyansi, abashoramari n’abayobozi mu by’ubuzima n’inararibonye mu buvuzi kugira ngo bafashe uyu mugabane kwigira mu bijyanye n’ubuzima.

“Abayobozi b’icyitegererezo n’inzobere zigize inama yacu y’ubutegetsi ya Afurika nshya muri UGHE, bazafasha kaminuza yacu gushyiraho ingamba n’uburyo buzatuma ikomeza gutera imbere. Dutewe ishema no kwiyunga n’intumbero yabo, ibikorwa byabo n’umuhate bafite mu guteza imbere gahunda yo kugeza ubuzima bwiza kuri bose.” Prof.Senait Fisseha

Iyi Nama y’Ubutegetsi izatanga umusanzu mu guhuriza hamwe abayobozi ba Afurika ndetse n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi mu nzego zitandukanye kugira ngo basangire ubunararibonye ndetse bashakire hamwe icyateza imbere inzego z’ubuzima muri Afurika, cyane ko Covid-19 yerekanye ko hakiri byinshi byo gukora.

Byitezwe kandi ko bazatanga umurongo ngenderwaho muri gahunda zitandukanye z’iterambere muri iyi kaminuza zirimo na porogaramu z’amasomo zigendanye n’ibyo Afurika ikeneye.

Imibereho yihariye ya Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho – I will not keep silent as long as evil men are destroying our existence!

Prof. Agnes Binagwaho umuyobozi wa University of Global Health Equity (UGHE)

UGHE ubu iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye nka Cummings Foundation, Bill & Melinda Gates Foundation, Kaminuza ya Havard ndetse n’iya Tufts iherereye i Boston muri Amerika.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 13 =

Previous Post

Raphaël Varane yakiriwe muri Manchester United ahabwa na nimero izamuranga

Next Post

#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.