Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo Minisitiri w’Intebe yahaye Abadepite babajije icyabuze ngo hakumirwe ibiza byishe abantu 130

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo Minisitiri w’Intebe yahaye Abadepite babajije icyabuze ngo hakumirwe ibiza byishe abantu 130
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, babajije Minisitiri w’Intebe, impamvu hatashyizwe imbaraga mu mishinga yo kwirinda ingaruka z’ibiza, ku buryo haherutse kuba ibyahitanye abarenga 130.

Ni mu kiganiro, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye n’Abadepite kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, cyagarukaga ku ngamba za Guverinoma y’u Rwanda zo gukumira no kwirinda ingaruka z’ibiza.

Ni nyuma y’uko mu ntangiro z’ukwezi gushize, mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, mu Rwanda haguye imvura iremereye yibasiye ibice byiganjemo ibyo mu Burengerazuba, igateza imyuzure n’inkangu, byahitanye abantu 131.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko imitungo yangijwe n’ibi biza, ifite agaciro ka miliyari 222,31 Frw. Ariko gusana ibyo bikorwa bizatwara miliyari 518,52 frw. Iyo mibare igaragaza ko ikiguzi cyo gusana ibyo imvura yahitanye gikubye inshuro ebyiri agaciro k’ibyangijwe n’imvura.

Icyakora ngo hari imishinga minini Leta ishyize imbere mu gukumira ko ibiza byazongera guhitana abaturage n’ibyayo.

Icyakora abagize Inteko Ishinga  Amategeko babajije impamvu iyo mishinga itakozwe mbere ndetse n’icyatumye imwe mu yo imaze imyaka myinshi itarangira kandi ishobora gutabara ubuzima bw’abaturage mu bihe by’imvura idasanzwe.

Umwe mu Badepite yagize ati “Hari iyo tumaze imyaka myinshi twumva, navugamo nk’umushinga umwe wo gukumira ibiza mu gace k’Ibirunga. Ese bashobora aho ugeze ushyirwa mu bikorwa? Nagiraga ngo mbabaze ko mubibona. Niba mutabonamo intege nke. Iriya mishinga iyo iba yarakozwe neza ntabwo byari kugera aha ngaha. Iintu cyatumye ibiza bigera hariya kandi hari imishinga, niba ari isanzwe kuki ikibazo cyageze hariya?”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko iyo mishinga itwara igihe kinini kubera ubushobozi bw’amafaranga, ariko ko Guverinoma iyishyizemo imbaraga.

Yagize ati “Hari imishinga isanzwe ikora, ariko nk’uko mubizi ntabwo umushinga ukorwa mu mwaka umwe. Imishinga myinshi ijya ku myaka irenze umwe. Hari igihe biterwa n’amafaranga tugomba kuwushyiramo, atabonekera rimwe noneho tukagenda tubikora mu byiciro.”

Kuri iyo ngingo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabwiye abagize Inteko ishinga Amategeko aho iyo mishinga igeze.

Ati “Umushinga wo gukumira ibiza mu gace k’Ibirunga watangiye mu mwaka wa 2019, wari uwo kugira ngo twubake imyuzi ifata amazi ava mu Birunga, tumaze kubaka imyuzi icyenda muri cumi n’umwe y’intego twihaye kugeza mu mwaka wa 2024. Umushinga uri ku ntego yawo ntabwo turakerererwa cyane.”

Abadepite basabye Guverinoma gushyiraho uburyo bufatika bwo gufata ayo mazi kugira ngo afashe urwego rw’ubuhinzi. Ibyo babishingira ko iyo imvura yabuze n’iyo yabonetse byose biba ibibazo. Nyamara ngo igihe imvura yabaye nyinshi yakabaye ihinduka umwanya wo gufata amazi yo kuhira imyaka mu bihe by’izuba.

Ni mu kiganiro Dr Ngirente yagiranye n’Abadepite
Bavuze ko habaye intege nke mu gukumira ibiza

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 7 =

Previous Post

Bamwe buriye indege abandi bajya gusura imiryango mu cyaro- Ibyo abakinnyi b’i Rwanda bahugiyemo

Next Post

Igihugu cyimakaje ubwisanzure bwatumye bigikomerana none cyasabwe ibikomeye

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cyimakaje ubwisanzure bwatumye bigikomerana none cyasabwe ibikomeye

Igihugu cyimakaje ubwisanzure bwatumye bigikomerana none cyasabwe ibikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.