Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Akandi Gakiriro kafashwe n’inkongi idasanzwe

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Akandi Gakiriro kafashwe n’inkongi idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ukwezi kumwe habaye inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo, akandi ko mu Murenge wa Ndera muri aka Karere ka Gasabo, na ko kafashwe n’inkongi, yadutse mu rukerera.

Aka Gakiriro kafashwe n’inkongi, gaherereye ahazwi nko muri Zindiro mu Murenge wa Ndera, ahagana saa cyenda z’ijoro rya none ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023.

Uyu muriro wari ufite imbaraga, watangiye kugaragara muri aka gakiriro, ubwo abantu bari bakiryamye, bamwe bakabyuka bajya kureba ibibaye, bagasanga ari Agakiriro kari gushya.

Abasanzwe barara izamu muri aka Gakiriro, ni bo bahise bajya gutabaza, ari na bwo abantu bihutiraga kuhagera, ariko bagasanga umuriro wamaze gukwira hose kandi ufite imbaraga nyinshi.

Uyu muriro wafashe by’umwihariko ibice bisanzwe bikorerwamo ububaji, byari birimo imashini zibaza ndetse n’ibikoresho birimo imbaho.

Umwe mu bari bafite inzu muri aka Gakiriro, yavuze ko ibikoresho byose byarimo byahiriyemo bigakongoka. Ati “Nta kintu twaramuye twari dusanzwe dufite inzu ibaza hano ariko byose byahiye.”

Iyi nkongi yibasiye aka Gakiriro, ibaye iya gatatu ibayeho muri uyu mwaka ukiri hagati mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yibasira Udukiriro, by’umwihariko aka Gisozi kakunze kwibarirwa cyane.

Tariki 23 Gicurasi 2023, inkongi y’umuriro nabwo yibasiye igice gikorerwamo ububaji, ibikoresho byari birimo byose birashya birakongoka, mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka, na bwo muri aka Gakiriro, hari hadutse inkongi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Mu nama yo guhosha intambara muri Sudan habayemo icyagaragaje ko bikigoye

Next Post

RDF yavuze ku nkuru ibabaje y’umusirikare wayo wiciwe muri Centrafrique

Related Posts

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu...

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

by radiotv10
06/08/2025
0

Every generation leaves a footprint some defining moment, movement, or innovation that becomes its legacy. The Baby Boomers had the...

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa...

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye Abofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20 ibyaha birimo gukoresha umutungo...

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

IZIHERUKA

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo
MU RWANDA

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

05/08/2025
Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

05/08/2025
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yavuze ku nkuru ibabaje y’umusirikare wayo wiciwe muri Centrafrique

RDF yavuze ku nkuru ibabaje y’umusirikare wayo wiciwe muri Centrafrique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.