Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

radiotv10by radiotv10
17/07/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n’uburwayi, abanza guhabwa ubutabazi bwihuse n’abaganga, nyuma aza gusezererwa n’ibitaro.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe n’abatari bacye, yatangaje kuri iki Cyumweru ko “Nyuma y’imyaka itandatu ntakorwaho n’uburwayi ubwo ari bwo bwose” bwaje kumufata akajya kwa muganga.

Niyo Bosco wagaragaje amashusho ari kwa muganga, bari kumutera serumu, yagize ati “Byaba byiza munsengeye kugira ngo Imana yigaragaze muri ibi bihe by’ubuzima bwanjye.”

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe agira ati “Uko byagenda kose ngomba gukora ibyo nateguye byose kuko nashyize amizero yanjye mu Mwami Imana.”

https://www.instagram.com/reel/CuxNT4CM2Jt/?utm_source=ig_web_copy_link&igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Amakuru yamenyekanye, ni uko nyuma y’amasaha macye agiye kwa muganga, uyu muhanzi Niyo Bosco yasezerewea n’abaganga, agataha akajya gukomereza imiti mu rugo.

Bivugwa kandi ko uyu muganga arwaye indwara ya Malaria, aho ubu ari gufata imiti y’iyi ndwara nyuma yo kuva kwa muganga.

Niyo Bosco wamamaye cyane ubwo yakoranaga n’Umunyamakuru Murindahabi Irene warebereraga inyungu ze, yashyize hanze indirimbo zakanyujijeho, nka ‘Ubigenza Ute’, ‘Ishyano’, ‘Urugi’ n’iyitwa Buriyana aherutse gushyira hanze.

Gusa kuva yatandukana n’uyu Munyamakuru, uyu muhanzi ntiyakunze kumvikana nk’uko byari bimeze, ndetse n’ibitaramo yakundaga kugaragaramo byaragabanutse.

Niyo Bosco yabanje kwitabwaho n’abaganga
Nyuma yaje gusezererwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

Next Post

Afurika: Ikindi Gihugu cyatangiye inzira ikuriraho inzitizi Perezida kutiyamamariza manda ya 3

Related Posts

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika: Ikindi Gihugu cyatangiye inzira ikuriraho inzitizi Perezida kutiyamamariza manda ya 3

Afurika: Ikindi Gihugu cyatangiye inzira ikuriraho inzitizi Perezida kutiyamamariza manda ya 3

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.