Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n’uburwayi, abanza guhabwa ubutabazi bwihuse n’abaganga, nyuma aza gusezererwa n’ibitaro.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe n’abatari bacye, yatangaje kuri iki Cyumweru ko “Nyuma y’imyaka itandatu ntakorwaho n’uburwayi ubwo ari bwo bwose” bwaje kumufata akajya kwa muganga.

Izindi Nkuru

Niyo Bosco wagaragaje amashusho ari kwa muganga, bari kumutera serumu, yagize ati “Byaba byiza munsengeye kugira ngo Imana yigaragaze muri ibi bihe by’ubuzima bwanjye.”

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe agira ati “Uko byagenda kose ngomba gukora ibyo nateguye byose kuko nashyize amizero yanjye mu Mwami Imana.”

https://www.instagram.com/reel/CuxNT4CM2Jt/?utm_source=ig_web_copy_link&igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Amakuru yamenyekanye, ni uko nyuma y’amasaha macye agiye kwa muganga, uyu muhanzi Niyo Bosco yasezerewea n’abaganga, agataha akajya gukomereza imiti mu rugo.

Bivugwa kandi ko uyu muganga arwaye indwara ya Malaria, aho ubu ari gufata imiti y’iyi ndwara nyuma yo kuva kwa muganga.

Niyo Bosco wamamaye cyane ubwo yakoranaga n’Umunyamakuru Murindahabi Irene warebereraga inyungu ze, yashyize hanze indirimbo zakanyujijeho, nka ‘Ubigenza Ute’, ‘Ishyano’, ‘Urugi’ n’iyitwa Buriyana aherutse gushyira hanze.

Gusa kuva yatandukana n’uyu Munyamakuru, uyu muhanzi ntiyakunze kumvikana nk’uko byari bimeze, ndetse n’ibitaramo yakundaga kugaragaramo byaragabanutse.

Niyo Bosco yabanje kwitabwaho n’abaganga
Nyuma yaje gusezererwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru