IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Hungary, Katalin Novák uri mu Rwanda mu ruzinduko rwa mbere agiriye ku Mugabane wa Afurika, yanakiriwe na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, wamuhaye impano y’ishusho ya Bikiramariya Nyina wa Jambo waboneye i Kibeho.

Perezida Katalin Novák kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, banagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Hungary, yavuze ko ari ubwa mbere agendereye Umugabane wa Afurika kuva yayobora iki Gihugu, kandi ko yahisemo gutangirira ku Rwanda kugira ngo aze kwirebera uko iki Gihugu cyiyubatse kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu kikaba ari Igihugu gitemba amahoro n’umutekano.

Kuri iki Cyumweru kandi, Katalin Novák yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, anamuha impano.

Ubutumwa dukesha ibiro bya Arikidiyoseze ya Kigali, buherekejwe n’ifoto, bugira buti Arkiyepiskopi wa Kigali yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida w’Igihugu cya Hongiriya wamusuye.”

Perezida wa Hungary, Katalin Novák na we yagaragaje ko yishimiye kuba yahuye na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, baganiriye ku “gukomeza guteza imbere amahoro ndetse n’indangagaciro z’umuryango no gukomeza kurinda amahame y’ubukirisitu.”

Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda na we yavuze ko yishimiye gusurwa na Madamu Katalin Novák. Ati “Nashimye Politiki ya Hongrie mu guteza imbere indangagaciro z’umuryango. Ni bwo buryo bwonyine bwatanga icyizere cy’ejo hazaza h’Isi yacu.”

 

Karidinali Kambanda yakiriye Perezida wa Hungary

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku gukomeza kubungabunga amahoro
Yamuhaye impano
Yamuhaye impano ikora ku mutima

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru