Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Urujijo ku musore basanze yapfuye nyuma yo kuva mu birori

radiotv10by radiotv10
17/07/2023
in MU RWANDA
0
Muhanga: Urujijo ku musore basanze yapfuye nyuma yo kuva mu birori
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bamusanze yapfuye, aho bikekwa ko yiyahuye akanywa umuti wica udukoko, akabikora nyuma yo kuva mu munsi mukuru y’isakaramentu, aho yakuweyo yasinze bakamucyura atabishaka.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, yitwa Valens Nsabimana, akaba yabonetse yapfuye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, agapfira kwa Sekuru mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Biringaga mu Murenge wa Cyeza, wamureze kuva akiri umwana.

Yabonywe mu gitondo cya kare, aho abamubonye basanze yamaze gushiramo umwuka, umubiri ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye akanywa umuti wica udukoko, kubera ibibazo yari afitanye n’abantu batandukanye.

Amakuru avuga kandi ko ku munsi wabanjirije uwo yapfiriyeho, yari yagiye mu birori by’isakaramentu ryo gukomezwa ryahawe umwana wo kwa Se wabo.

Abaturanyi bavuga ko uyu musore yavanywe muri ibi birori yasinze, bakamucyura atabishaka, ari na bwo mu gitondo bamusanze yapfuye, bikekwa ko yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Kiyoda.

Gakwerere Eraste uyubora Umurenge wa Cyeza, yemeje urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko abamubonye “Basanze yarangije kunywa uwo muti yapfuye.”

Inzego zishinzwe iperereza kandi zahise zihutira kugera aho nyakwigendera yapfiriye kugira ngo zitangire gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we yemeje urupfu rwa nyakwigendera, na we avuga ko ashobora kuba yiyahuye, icyakora ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + twelve =

Previous Post

Macky Sall yageze mu Rwanda nyuma y’icyumweru aganiriye na Perezida Kagame

Next Post

IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.