Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda hageze Perezida wa gatatu mu minsi micye

radiotv10by radiotv10
17/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu Rwanda hageze Perezida wa gatatu mu minsi micye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde, na we yageze mu Rwanda, yitabiriye Inama yiga ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere, iteraniye i Kigali, yanitabiriwe na Perezida wa Hungary ndetse n’uwa Senegal.

Madamu Sahle-Work Zewde wageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine.

Perezida wa Ethiopia, aje mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga izwi nka Women Deliver, yiga ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu Iterambere, itangizwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Madamu Sahle-Work Zewde yaje asanga abandi Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama, barimo Perezida wa Hungary Madamu Katalin Novák ndetse n’Umukuru w’Igihugu wa Senegal, Macky Sall wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitandatu baturutse ku Migabane yose y’Isi, biteganyijwe ko itangizwa na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rwakiriye iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere, rusanzwe ruzwiho kuba rwarageze ku rwego ruhanitse mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no guteza imbere abari n’abategarugori, aho bari mu myanya inyuranye irimo n’ifata ibyemezo.

Nko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ni 61,3%, mu gihe muri Guverinoma bagera muri 40%, no mu zindi nzego nyinshi za Leta, bakaba bagera kuri 30% nk’ihame ryihawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakiriwe na Dr Uwera Claudine

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + six =

Previous Post

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze birambuye ku bya Ukraine n’u Burusiya n’igikwiye gukorwa

Next Post

Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.