Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’ibigwi mu Rwanda imanuye umutoza watoje amakipe akomeye i Burayi

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’ibigwi mu Rwanda imanuye umutoza watoje amakipe akomeye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije Thierry Froger w’imyaka 60 nk’Umutoza wayo mushya, ukomoka mu Bufaransa, wanatoje amakipe yo muri iki Gihugu nka Lille FC na Reims FC.

Thierry Froger utegerejwe muri APR FC, yananyuze mu makipe nka USM Alger yo muri Algerie na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse akaba yaratoje Ikipe y’igihugu ya Togo.

Asimbuye Umunya-Tunisia Ben Moussa uheruka gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona ya 2022-2023, na we akaba yari yasigaranye iyi kipe nyuma yo kugenda kwa Adil Mohamed.

Thierry Froger waherukaga mu ikipe ya ARTA SOLAR yo muri Djibouti agatwarana na yo igikombe cya Shampiyona, aje muri APR FC mu gihe iyi kipe yongeye gusubira kuri gahunda yo gukinisha Abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda gusa.

Uyu mutoza mushya wa APR nk’ikipe izasohokera Igihugu muri CAF Champions League, afite inshingano zo kuzayigeza kure muri iri rushanwa cyane ko iyi kipe kure yaherukaga kugera mu marushanwa nyafurika, ari muri 1/2 mu byitwaga CAF WINNERS CUP mu mwaka wa 2004.

Biteganyijwe ko uyu mutoza mushya azana n’Umutoza umwungirije ndetse n’uwongerera ingufu abakinnyi, akazahita akomezanya n’iyi kipe iheruka gutangira imyitozo ku wa Mbere w’iki cyumweru yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ahareba abagore ariko hakiri icyuho mu kubaha ijambo

Next Post

Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo

Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.