Ikipe y’ibigwi mu Rwanda imanuye umutoza watoje amakipe akomeye i Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije Thierry Froger w’imyaka 60 nk’Umutoza wayo mushya, ukomoka mu Bufaransa, wanatoje amakipe yo muri iki Gihugu nka Lille FC na Reims FC.

Thierry Froger utegerejwe muri APR FC, yananyuze mu makipe nka USM Alger yo muri Algerie na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse akaba yaratoje Ikipe y’igihugu ya Togo.

Izindi Nkuru

Asimbuye Umunya-Tunisia Ben Moussa uheruka gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona ya 2022-2023, na we akaba yari yasigaranye iyi kipe nyuma yo kugenda kwa Adil Mohamed.

Thierry Froger waherukaga mu ikipe ya ARTA SOLAR yo muri Djibouti agatwarana na yo igikombe cya Shampiyona, aje muri APR FC mu gihe iyi kipe yongeye gusubira kuri gahunda yo gukinisha Abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda gusa.

Uyu mutoza mushya wa APR nk’ikipe izasohokera Igihugu muri CAF Champions League, afite inshingano zo kuzayigeza kure muri iri rushanwa cyane ko iyi kipe kure yaherukaga kugera mu marushanwa nyafurika, ari muri 1/2 mu byitwaga CAF WINNERS CUP mu mwaka wa 2004.

Biteganyijwe ko uyu mutoza mushya azana n’Umutoza umwungirije ndetse n’uwongerera ingufu abakinnyi, akazahita akomezanya n’iyi kipe iheruka gutangira imyitozo ku wa Mbere w’iki cyumweru yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru