Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

radiotv10by radiotv10
24/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda yatangije interineti yihuta ya 4G kandi ihendutse, aho ibiciro byayo bizaba bingana n’ibya interineti isanzwe ya 3G.

Iyi sosiyete ivuga ko gutangiza iyi interineti biri mu murongo wo gufasha Abaturarwanda gukomeza kugera ku ikoranabuhanga rigezweho.

Gutangiza iri koranabuhanga rya 4G rya MTN Rwanda, bizatuma abantu barushaho gukoresha interineri yihuse no kwisanzura mu itumanaho, ndetse no korohereza abantu kugira interineti.

Ibi kandi bizatuma abantu babasha kubona serivisi z’ikoranabuhanga, kubona amakuru ashyirwa ku ikoranabuhanga ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bworoshye, mu gihe abo muri bucuruzi na bo bazabasha kwihutisha imishinga yabo ndetse no gufungura imiryango y’amahirwe mashya mu nzego zinyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’inkunga idahwema guha ibigo by’ishoramari, ishyiraho uburyo buborohereza imikorere.

Ati “Ibi biziye igihe mu gihe MTN iri kwizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, tutabura gusubiza amaso inyuma ngo turebe urugendo twakoze mu guhanga udushya mu itumanaho rya telefone mu Rwanda mu myaka ya mbere 25 ishize, ubu ikaba izanye 4G nk’ikoranabuhanga rigezweho rizafasha Abanyarwanda.”

MTN Rwanda itangije iri koranabuhanga rya 4G, mu gihe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwa LTE bumaze kugera kuri 80% ry’ihuzanzira ryayo, binatuma MTN Rwanda ihita iza ku isonga mu gutanga interineti ya 4G mu Rwanda.

Muri uku gutangiza ikoranabuhanga rya 4G kandi, iyi kompanyi ya MTN Rwanda izashora miliyari 26 Frw mu bikorwa remezo bigezweho by’ihuzanzira, kugira ngo abakiliya bayo barusheho kuryoherwa na serivisi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere yavuze ko gutangiza 4G ku rwego rwagutse mu Gihugu hose, bizongera imbaraga z’ikoranabuhanga rya Interineti.

Ati “Turabizi ko amavugurura yakozwe mu bikorwa remezo azajyana no guhaza ibyifuzo by’abakiliya, kandi turizeza abakiliya bacu ko twakoze ibishoboka kugira ngo bazishimire serivisi zacu.”

Abakiliya ba MTN bazatangira gukoresha iyi interineti ya 4G bashobora kuzajya bakoresha poromosiyo ya 4G ku biciro bimwe n’ibyo bakoreshaga kuri 3G.

Abakiliya kandi barasabwa kuba bagana ibiro bya MTN bibegereye cyangwa iduka kugira ngo bakoreshe sim swap, bagahabwa Sim Card ya 4G kandi nta giciro cy’inyongera baciwe, kandi bagahabwa ubwasisi bwa interineti ya WhatsApp ku buntu mu gihe cy’icyumweru.

MTN Rwanda kandi yibutsa ko ku bantu badafite telefone zishobora gukoresha 4G, hari uburyo bwa ‘Macye Macye’ bwo kubona telefone zigezweho, bashobora kwishyura mu byiciro by’ubwoko bunyuranye, birimo kwishyura ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, bakanze *182*12#.

Abatanga serivisi za MTN Rwanda biteguye kwakira abifuza sim card za 4G

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Haravugwa impamvu idasanzwe yatumye umusirikare wa FARDC yivugana abantu 13

Next Post

Umuhanzi nyarwanda wari umaze iminsi yitaba Urukiko yategetswe kujya yishyura indezo

Related Posts

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi nyarwanda wari umaze iminsi yitaba Urukiko yategetswe kujya yishyura indezo

Umuhanzi nyarwanda wari umaze iminsi yitaba Urukiko yategetswe kujya yishyura indezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.