MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda yatangije interineti yihuta ya 4G kandi ihendutse, aho ibiciro byayo bizaba bingana n’ibya interineti isanzwe ya 3G.

Iyi sosiyete ivuga ko gutangiza iyi interineti biri mu murongo wo gufasha Abaturarwanda gukomeza kugera ku ikoranabuhanga rigezweho.

Izindi Nkuru

Gutangiza iri koranabuhanga rya 4G rya MTN Rwanda, bizatuma abantu barushaho gukoresha interineri yihuse no kwisanzura mu itumanaho, ndetse no korohereza abantu kugira interineti.

Ibi kandi bizatuma abantu babasha kubona serivisi z’ikoranabuhanga, kubona amakuru ashyirwa ku ikoranabuhanga ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bworoshye, mu gihe abo muri bucuruzi na bo bazabasha kwihutisha imishinga yabo ndetse no gufungura imiryango y’amahirwe mashya mu nzego zinyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’inkunga idahwema guha ibigo by’ishoramari, ishyiraho uburyo buborohereza imikorere.

Ati Ibi biziye igihe mu gihe MTN iri kwizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, tutabura gusubiza amaso inyuma ngo turebe urugendo twakoze mu guhanga udushya mu itumanaho rya telefone mu Rwanda mu myaka ya mbere 25 ishize, ubu ikaba izanye 4G nkikoranabuhanga rigezweho rizafasha Abanyarwanda.

MTN Rwanda itangije iri koranabuhanga rya 4G, mu gihe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwa LTE bumaze kugera kuri 80% ry’ihuzanzira ryayo, binatuma MTN Rwanda ihita iza ku isonga mu gutanga interineti ya 4G mu Rwanda.

Muri uku gutangiza ikoranabuhanga rya 4G kandi, iyi kompanyi ya MTN Rwanda izashora miliyari 26 Frw mu bikorwa remezo bigezweho by’ihuzanzira, kugira ngo abakiliya bayo barusheho kuryoherwa na serivisi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere yavuze ko gutangiza 4G ku rwego rwagutse mu Gihugu hose, bizongera imbaraga z’ikoranabuhanga rya Interineti.

Ati Turabizi ko amavugurura yakozwe mu bikorwa remezo azajyana no guhaza ibyifuzo byabakiliya, kandi turizeza abakiliya bacu ko twakoze ibishoboka kugira ngo bazishimire serivisi zacu.

Abakiliya ba MTN bazatangira gukoresha iyi interineti ya 4G bashobora kuzajya bakoresha poromosiyo ya 4G ku biciro bimwe n’ibyo bakoreshaga kuri 3G.

Abakiliya kandi barasabwa kuba bagana ibiro bya MTN bibegereye cyangwa iduka kugira ngo bakoreshe sim swap, bagahabwa Sim Card ya 4G kandi nta giciro cy’inyongera baciwe, kandi bagahabwa ubwasisi bwa interineti ya WhatsApp ku buntu mu gihe cy’icyumweru.

MTN Rwanda kandi yibutsa ko ku bantu badafite telefone zishobora gukoresha 4G, hari uburyo bwa ‘Macye Macye’ bwo kubona telefone zigezweho, bashobora kwishyura mu byiciro by’ubwoko bunyuranye, birimo kwishyura ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, bakanze *182*12#.

Abatanga serivisi za MTN Rwanda biteguye kwakira abifuza sim card za 4G

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru