Haravugwa impamvu idasanzwe yatumye umusirikare wa FARDC yivugana abantu 13

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarekuriye urufaya rw’amasasu ku baturage, yivugana 13 barimo abana be babiri, kubera umujinya wo kuba umwana we wapfuye yarashyinguwe adahari.

Uyu musirikare wo mu itsinda ry’ingabo zirwanira mu mazi, yishe aba basivile ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, muri Ituri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage bo mu gace ka Nyakova, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko uyu musirikare yageze mu gace atuyemo ntabashe kwakira uburyo umwana we yashyinguwe adahari.

Aka gace ka Nyakova, ni ako muri Teritwari ya Djugu mu bilometero 65 mu burasirazuba bwa Burnia muri Sheferi y’Intara ya Ituri.

Uyu musirikare yarekuye urufaya rw’amasasu ku mbaga y’abaturage mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo bari mu kiriyo, cy’umwana we wari witabye Imana yanamaze gushyingurwa, ariko we agaragaza umujinya kuba yarashyinguwe batamumenyesheje.

Umuvugizi w’Igisirikare mu Ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko umwana w’uyu musirikare yitabye Imana mu gihe we yari ari muri inite ye mu bilometero 55 uvuye aho nyakwigendera yitabiye Imana.

Lieutenant Jules Ngongo agaruka kuri iki gikorwa cy’ubwicanyi cyakozwe n’uyu musirikare, yagize ati “Abitabye Imana ni 13 barimo abana be babiri. Umusirikare yahise acika, ubu ari gushakishwa.”

Mu bapfuye, harimo abana icumi n’abagore babiri, aho abana icyenda bahise bagwa aho barasiwe, mu gihe umwe yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru azize ibikomere byo kuraswa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. leo says:

    Iki gisirikare kiri kurwego ruciriritse cyane, ubwose yatahanye imbunda ngo bimigashe iki? nonese kurada abana byamufashije iki? niko basanzwe barangwa n’umunwa gusa.Imana ibahe iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru