Rwamagana: Icyakurikuye gusenyerwa kuko batuye mu manegeka sicyo bari biteze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, ivuga ko yasenyewe ibwirwa ko ituye mu manegeka, yizeye ko izafashwa kubona amacumbi, none imyaka ibaye ine bagitegereje.

Imiryango 30 yo mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro, yari ituye mu gishanga cya Gishore muri uyu Murenge wa Nyakariro, na yo ivuga ko yari ituye ahashoboraga kuyishyira mu kaga.

Izindi Nkuru

Basabwe kwimuka ndetse baranasenyerwa, ariko na n’ubu ntiyubakiwe nk’uko yari yabyizejwe, ubu imyaka ikaba ibaye ine ku buryo n’abari bafite amikoro ku buryo bakwikodeshereza, ubushobozi bwabashizeho.

Misago Marc ati “Leta yaraje isanga dutuye mu manegeka akabije hanyuma batubwira kuvamo tuvamo. Ariko twavuyemo turagenda nta hantu ho kuba mu byukuri, turakodesha n’ubukodi nta mafaranga. Twifuzaga nk’ubuyobozi ko yaturebera ahantu twakinga umisaya n’abana bacu.”

Mukamana Donatha avuga ko ubuyobozi bwabasenyeye bakabyemera, ariko ko batari bazi ko buzabatererana kugeza uko bimeze uku.

Ati “Baradusenyeye ngo ni mu manegeka turahava, tujya gukodesha. Mfite abana umunani, ubu ni ukugenda turara aho tubonye batwimura tubura ubukode.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko hari bamwe bashoboye kwibonera icumbi abandi ntibabina ubushobozi, gusa ngo ni ikibazo bazi kandi ngo bagiye gukora ibarura ry’abatarabashije kubona icumbi batishoboye kugira ngo nabo bubakirwe.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru