U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga, aje akurikira andi rwasinyanye na Kenya, yombi azatuma rubasha gukoresha imihora yombi, uwa Ruguru n’uwo hagati mu gutumiza Lisansi na Mazutu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP) cyo muri Tanzania.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko aya “masezerano yo koroshya itumizwa no kubika ibikomoka kuri peteroli itunganyijwe binyuze mu cyambu cya Tanga muri Tanzaniya.”
Aya masezerano asinywe nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’u Rwanda isinyanye andi masezerano n’iya Kenya y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muhora wa ruguru.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 29 Kamena 2026, azafasha u Rwanda gukura ibikomoka kuri Peteroli ku masoko anyuranye ku Isi rukoresheje ibikorwa remezo bya Kenya, yitezweho kurufasha kwihaza ku bikomoka kuri peteroli no guhangana n’ihungabana ry’isoko ryabyo ku Isi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko aya masezerano u Rwanda rwasinyanye na Tanzania aje akurikira aya Kenya, yose azarufasha gutumiza ibikomoka kuri Peteroli rukoresheje umuhora wa Ruguru ndetse n’uw Hagati, kandi byose bikozwe mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere.
Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko inyungu u Rwanda rwiteze muri aya masezerano, zirimo kwihaza no kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli mu Gihugu; guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli mu karere no ku rwego mpuzamahanga; no kurushaho guteza imbere bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu karere.
RADIOTV10





