Amakuru agezweho ku wari utegerezanyijwe amatsiko muri ruhago nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Maroc, Youssef Rharb ugarutse muri shampiyona y’u Rwanda, yasesekaye i Kigali, asezeranya abakunzi ba Rayon Sports ko ibyishimo yabahaye, azongera akabibasenderezamo.

Igaruka rya Youssef ryagarutsweho mu minsi ishize, ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemezaga ko uyu musore agiye kugaruka muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Izindi Nkuru

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, uyu Munya-Maroc, Youssef Rharb yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga i Kanombe, yakirwa na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports, barimo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Ngaboyicondo Roben.

Youssef Rharb wari waje kwakirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, yasohotse mu nyubako z’Ikibuga cy’Indege amwenyura, ahita agira icyo asezeranya abakunzi ba Rayon Sports,

Yagize ati Nishimiye kugaruka. Ndifuza gufasha Rayon Sports gutsinda imikino myinshi uko bishoboka kose. Mwitege Youssef mushya w’umunyamwuga kurushaho.”

Uyu musore ni umwe mu bakinnyi batazibagirana muri rahago y’u Rwanda kubera imikinire ye isusurutsa benshi, by’umwihariko akaba yarigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ubwo yakiniraga Rayon Sports yayijemo ari intizanyo y’ikipe ya Raja Casablanca.

Muri Mutarama umwaka ushize wa 2022, Youssef Rharb na mugenzi we Ayoub Ait, bombi bari intizanyo muri Rayon Sport, basubiye iwabo muri Maroc nyuma y’uko bari bamaze gutangaza ko muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda babayeho nabi, bikababaza ubuyobozi bwayo.

Yahageze afite akanyamuneza
Yasezeranyije abakunzi ba Rayon ko azongera akabanezeza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru