Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa impamvu idasanzwe yatumye umusirikare wa FARDC yivugana abantu 13

radiotv10by radiotv10
24/07/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Haravugwa impamvu idasanzwe yatumye umusirikare wa FARDC yivugana abantu 13
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarekuriye urufaya rw’amasasu ku baturage, yivugana 13 barimo abana be babiri, kubera umujinya wo kuba umwana we wapfuye yarashyinguwe adahari.

Uyu musirikare wo mu itsinda ry’ingabo zirwanira mu mazi, yishe aba basivile ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, muri Ituri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu baturage bo mu gace ka Nyakova, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko uyu musirikare yageze mu gace atuyemo ntabashe kwakira uburyo umwana we yashyinguwe adahari.

Aka gace ka Nyakova, ni ako muri Teritwari ya Djugu mu bilometero 65 mu burasirazuba bwa Burnia muri Sheferi y’Intara ya Ituri.

Uyu musirikare yarekuye urufaya rw’amasasu ku mbaga y’abaturage mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo bari mu kiriyo, cy’umwana we wari witabye Imana yanamaze gushyingurwa, ariko we agaragaza umujinya kuba yarashyinguwe batamumenyesheje.

Umuvugizi w’Igisirikare mu Ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko umwana w’uyu musirikare yitabye Imana mu gihe we yari ari muri inite ye mu bilometero 55 uvuye aho nyakwigendera yitabiye Imana.

Lieutenant Jules Ngongo agaruka kuri iki gikorwa cy’ubwicanyi cyakozwe n’uyu musirikare, yagize ati “Abitabye Imana ni 13 barimo abana be babiri. Umusirikare yahise acika, ubu ari gushakishwa.”

Mu bapfuye, harimo abana icumi n’abagore babiri, aho abana icyenda bahise bagwa aho barasiwe, mu gihe umwe yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru azize ibikomere byo kuraswa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. leo says:
    2 years ago

    Iki gisirikare kiri kurwego ruciriritse cyane, ubwose yatahanye imbunda ngo bimigashe iki? nonese kurada abana byamufashije iki? niko basanzwe barangwa n’umunwa gusa.Imana ibahe iruhuko ridashira.

    Reply

Leave a Reply to leo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Rwamagana: Icyakurikuye gusenyerwa kuko batuye mu manegeka sicyo bari biteze

Next Post

MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.