Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3

radiotv10by radiotv10
25/07/2023
in AMAHANGA
0
Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Nigeria yashyize yemera ko hari abaturage barenga 100 bishwe n’inzego z’umutekano ubwo bari mu myigaragambyo yabaye muri 2020, y’abamaganaga Leta bayishinja kunanirwa kugenzura ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Gihugu.

Ubwo iyo myigaragambyo yabaga, abaturage babarirwa mu bihumbi basakiranye n’abashinzwe umutekano, bituma abarenga 100 bahasiga ubuzima ariko Leta ikomeza guhakana ko abasirikare barashe urufaya rw’amasasu mu bigaragambyaga.

Umuryango urwanya akarengane Amnesty International wari wanatangaje ko inzego z’umutekano zishe zirashe abantu batari munsi y’icumi ku itariki 20 Ukwakira 2020, abandi benshi bakicirwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Lagos.

Nyuma y’imyaka itatu, ku munsi wo ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima muri Nigeria, yatangaje ko hari imirambo y’abantu 103 bishwe muri iyo myigaragambyo, yabitswe mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Lagos igiye gushyingurwa vuba aha, kabone nubwo itigeze yerekwa imiryango yabo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byavuze ko ari ubwa mbere Guverinoma yemeye ko umubare munini kuri urwo rwego, ari uw’abantu bishwe n’inzego z’umutekano, bakicirwa mu bikorwa by’imyigaragambyo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =

Previous Post

Hamenyekanye icyakurikiye ifatwa ry’uregwa kwica ababyeyi b’uwabaye Minisitiri mu Rwanda

Next Post

Umunyeshuri urangije ikizamini cya mbere mu bya Leta asohokanye inkuru ishimishije

Related Posts

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

IZIHERUKA

How to Choose What Matters Most in Life
IMIBEREHO MYIZA

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyeshuri urangije ikizamini cya mbere mu bya Leta asohokanye inkuru ishimishije

Umunyeshuri urangije ikizamini cya mbere mu bya Leta asohokanye inkuru ishimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to Choose What Matters Most in Life

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.