Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Nigeria yashyize yemera ko hari abaturage barenga 100 bishwe n’inzego z’umutekano ubwo bari mu myigaragambyo yabaye muri 2020, y’abamaganaga Leta bayishinja kunanirwa kugenzura ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Gihugu.

Ubwo iyo myigaragambyo yabaga, abaturage babarirwa mu bihumbi basakiranye n’abashinzwe umutekano, bituma abarenga 100 bahasiga ubuzima ariko Leta ikomeza guhakana ko abasirikare barashe urufaya rw’amasasu mu bigaragambyaga.

Izindi Nkuru

Umuryango urwanya akarengane Amnesty International wari wanatangaje ko inzego z’umutekano zishe zirashe abantu batari munsi y’icumi ku itariki 20 Ukwakira 2020, abandi benshi bakicirwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Lagos.

Nyuma y’imyaka itatu, ku munsi wo ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima muri Nigeria, yatangaje ko hari imirambo y’abantu 103 bishwe muri iyo myigaragambyo, yabitswe mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Lagos igiye gushyingurwa vuba aha, kabone nubwo itigeze yerekwa imiryango yabo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byavuze ko ari ubwa mbere Guverinoma yemeye ko umubare munini kuri urwo rwego, ari uw’abantu bishwe n’inzego z’umutekano, bakicirwa mu bikorwa by’imyigaragambyo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru