Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

radiotv10by radiotv10
26/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wari utegerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse uru ruzinduko. Hatangajwe impamvu yabiteye yaturutse ku myitwarire y’ubuyobozi bwa DRC.

Muri iki cyumweru havugwaga amakuru ko Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagombaga kujya gutangiza imikino izahuza Ibihugu bigize OIF, igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ni bwo byamenyekanye ko Mushikiwabo atakigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari biteganyijwe.

Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe yatangaje ko kuba uyu muyobozi wa OIF yasubitse uru rugendo rw’i Kinshasa, ari icyemezo cyafashwe kubera imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu Muvugizi wa Mushikiwabo, yatangaje ko ubusanzwe Igihugu cyakira iyi mikino, ari cyo cyoherereza ubutumire abagomba kwitabira iyi mikino, kandi ko cyagombaga no kubwoherereza Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Yavuze kandi ko mu kwezi gushize, ubwo habaga inama y’uyu Muryango, uwari waje ahagarariye Guverinoma ya DRC, yavuze ko ubutumire bw’Umunyamabanga Mukuru wawo [Louise Mushikiwabo] buri bugufi koherezwa kandi ko bwagombaga kuzanwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo.

Oria Vande Weghe, aganira n’ikinyamakuru Igihe, yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga [wa DRC] nk’uko byari byavuzwe mu nama rusange yaratuvugishije kugira ngo hemezwe umunsi azabuzaniraho, ariko nyuma baje kuvuga ngo ‘imikino n’ubundi ni iyanyu ntabwo akeneye ubutumire’.”

Uyu muvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yakomeje avuga ko iyi myitwarire ubwayo ya Guverinoma ya DRC, itashimishije Louise Mushikiwabo, kuko inyuranyije n’ibiteganywa n’amahame y’uyu muryango ndetse n’ibyari byemeranyijweho, agahitamo kohereza umwungirije.

Oria Vande Weghe uvuga ko Mushikiwabo na we yifuzaga kujyayo, yagize ati “Na we yifuzaga kujyayo ndetse anifuza ko imikino ibaho mu mwuka mwiza kuko ni igikorwa cy’ingenzi ku rubyiruko rwo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.”

Iyi myitwarire yagaragajwe na Guverinoma ya Congo, ibayeho mu gihe iki Gihugu cyakomeje kwijundikira ubusa u Rwanda rukomokamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Hari amakuru avuga kandi ko ubwo Louise Mushikiwabo yari kuzaba ageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagombaga kuba imyigaragambyo ngo kuko ari Umunyarwandakazi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja ibinyoma u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano biri muri kiriya Gihugu, mu gihe u Rwanda na rwo rutahwemye kubinyomoza.

Abategetsi ba DRC aho baboneye umwanya wose ndetse n’icyo bavuze cyose muri iki gihe, ntibabura kuzanamo u Rwanda, ku buryo bamwe mu basesengura ibyo kuba iki Gihugu cyaranze gukurikiza inzira zo gutumira Mushikiwabo mu mikino ya OIF, bifitanye isano n’izi mpamvu za Politiki.

Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe yavuze ko mu gihe ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwaba bwarakoze biriya kubera izi mpamvu, bwaba bwararebye hafi.

Ati “Byaba bibabaje mu gihe haba habayeho kwitiranya ibintu, no kubivanga n’uko ari Umunyarwandakazi, ariko birenze kure kuba umuyobozi wo mu Rwanda, ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kandi ahagarariye ibihugu byose harimo na RDC.”

Kuva ibibazo hagati y’u Rwanda na DRC byavuka, iki Gihugu cyakunze kuvuga nabi Abanyarwanda, ndetse na bamwe mu Banyarwanda babagayo bagiye bagirirwa nabi, ndetse n’abitiranywa na bo bavuga ikinyarwanda bagirirwa nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + nine =

Previous Post

Icyo kwitega mu nzira zizanyurwa n’amakipe yo mu Rwanda mu marushanwa Nyafurika

Next Post

Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.