Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wari utegerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse uru ruzinduko. Hatangajwe impamvu yabiteye yaturutse ku myitwarire y’ubuyobozi bwa DRC.

Muri iki cyumweru havugwaga amakuru ko Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagombaga kujya gutangiza imikino izahuza Ibihugu bigize OIF, igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ni bwo byamenyekanye ko Mushikiwabo atakigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari biteganyijwe.

Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe yatangaje ko kuba uyu muyobozi wa OIF yasubitse uru rugendo rw’i Kinshasa, ari icyemezo cyafashwe kubera imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu Muvugizi wa Mushikiwabo, yatangaje ko ubusanzwe Igihugu cyakira iyi mikino, ari cyo cyoherereza ubutumire abagomba kwitabira iyi mikino, kandi ko cyagombaga no kubwoherereza Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Yavuze kandi ko mu kwezi gushize, ubwo habaga inama y’uyu Muryango, uwari waje ahagarariye Guverinoma ya DRC, yavuze ko ubutumire bw’Umunyamabanga Mukuru wawo [Louise Mushikiwabo] buri bugufi koherezwa kandi ko bwagombaga kuzanwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo.

Oria Vande Weghe, aganira n’ikinyamakuru Igihe, yagize ati Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga [wa DRC] nkuko byari byavuzwe mu nama rusange yaratuvugishije kugira ngo hemezwe umunsi azabuzaniraho, ariko nyuma baje kuvuga ngo ‘imikino n’ubundi ni iyanyu ntabwo akeneye ubutumire.”

Uyu muvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yakomeje avuga ko iyi myitwarire ubwayo ya Guverinoma ya DRC, itashimishije Louise Mushikiwabo, kuko inyuranyije n’ibiteganywa n’amahame y’uyu muryango ndetse n’ibyari byemeranyijweho, agahitamo kohereza umwungirije.

Oria Vande Weghe uvuga ko Mushikiwabo na we yifuzaga kujyayo, yagize ati Na we yifuzaga kujyayo ndetse anifuza ko imikino ibaho mu mwuka mwiza kuko ni igikorwa cy’ingenzi ku rubyiruko rwo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.”

Iyi myitwarire yagaragajwe na Guverinoma ya Congo, ibayeho mu gihe iki Gihugu cyakomeje kwijundikira ubusa u Rwanda rukomokamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Hari amakuru avuga kandi ko ubwo Louise Mushikiwabo yari kuzaba ageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagombaga kuba imyigaragambyo ngo kuko ari Umunyarwandakazi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja ibinyoma u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano biri muri kiriya Gihugu, mu gihe u Rwanda na rwo rutahwemye kubinyomoza.

Abategetsi ba DRC aho baboneye umwanya wose ndetse n’icyo bavuze cyose muri iki gihe, ntibabura kuzanamo u Rwanda, ku buryo bamwe mu basesengura ibyo kuba iki Gihugu cyaranze gukurikiza inzira zo gutumira Mushikiwabo mu mikino ya OIF, bifitanye isano n’izi mpamvu za Politiki.

Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe yavuze ko mu gihe ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwaba bwarakoze biriya kubera izi mpamvu, bwaba bwararebye hafi.

Ati Byaba bibabaje mu gihe haba habayeho kwitiranya ibintu, no kubivanga n’uko ari Umunyarwandakazi, ariko birenze kure kuba umuyobozi wo mu Rwanda, ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kandi ahagarariye ibihugu byose harimo na RDC.”

Kuva ibibazo hagati y’u Rwanda na DRC byavuka, iki Gihugu cyakunze kuvuga nabi Abanyarwanda, ndetse na bamwe mu Banyarwanda babagayo bagiye bagirirwa nabi, ndetse n’abitiranywa na bo bavuga ikinyarwanda bagirirwa nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru