Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gushingira ku isano muzi y’Ubunyarwanda bahuje, kandi ko buteganywa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga rihatse andi yose mu Rwanda, bityo ko ntakindi bukwiye kubangikanywa, ati “‘Ndi Umunyarwanda’ ntiwayihuza na ‘Ndi Umukono’.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwongeye gutekerezwa kuva mu cyumweru gishize ubwo Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganaga ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 09 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Iyi ngingo kandi yanagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya RPF yateranye ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2023, aho abayobozi b’Umuryango ndetse n’abanyamuryango banenze bamwe muri bo babaciye ruhinganyuma bakajya gukora iki gikorwa kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’impuguke mu by’amategeko, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku mahame atandatu ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yiyemejwe na Leta y’u Rwanda ko agomba kugenga imibereho y’Abanyarwanda.

Ati Ihame remezo rya kabiri Leta yiyemeje, rivuga ko Leta yiyemeje kurandura amacakubiri ayo ari yo yose, yaba ashingiye ku bwoko, ku Karere ndetse nibindi.

Akomeza avuga ko mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga ivuga kuri iri hame, Igashimangira icyitwa ubumwe bwAbanyarwanda. Ni ukuvuga ko ari bwo bugomba gushyirwa imbere.

Anagaruka ku byagiye bikosorwa muri politiki y’u Rwanda byari bishingiye ku gucamo ibice Abanyarwanda, atanga ingero z’ishyaka ryitwaga PDC (Parti Democratique Chretien), riharanira Demokarasi ya Gikirisitu, ndetse n’ishyaka ryitwaga PDI (Parti Democratique Islamique) riharanira Demokarasi ya Kisilamu.

Ati Ayo mashyaka yose yagiye ahindura amazina kugira ngo adakomeza gushingira kuri bya bintu bibujijwe.

 

Ndi Umunyarwanda ntiwayihuza na Ndi Umukono

Senateri Evode Uwizeyimana kandi agaruka ku biherutse kubaho byo ‘Kwimika Umutware w’Abakono’, yavuze ko ibikorwa byose bicamo Abanyarwanda ibice, binyuranyije n’irindi hame rya ‘Ndi Umunyarwanda’ risanzwe ari umuzi wo kongera kubaho k’u Rwanda, kandi ko ntakindi bikwiye kubangikanywa.

Ati Ndi Umunyarwanda ntakuntu wayihuza na ndi Umunyanduga, Ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umukono, ntabwo mbona aho byahurira, […] ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umucyaba.

Hon Evode kandi avuga ko n’ibyemezo byose bifatwa na Perezida birimo gushyiraho abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, Iteka Itegeko Nshinga rimuhamagarira kwita ku bumwe bwAbanyarwanda.

Evode Uwizeyimana anagaruka kandi ku nkingi eshatu zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu zigomba kugenderwaho n’Abanyarwanda bose, ari zo “Ubumwe bw’Abanyarwanda [Unity], kubazwa inshingano [Accountability] no gutekereza mu buryo bwagutse [think big].”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru