Huye: Ibisobanuro bitunguranye by’uwatinyutse umutungo wa Leta akawigabiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, yafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, amaze gutemamo ibiti 52, avuga icyo yari agiye kubikoresha cyumvikanamo inyungu ze bwite.

Uyu mugabo wafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze, yafatiwe mu Mudugudu wa Kinyana mu Kagari ka Mutunga mu Murenge wa Mbazi, ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko abaturage bo muri aka gace batungiye agatoki inzego z’ibanze, na zo zikiyambaza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Nyuma y’uko abaturage babonye ko uyu mugabo yiraye mu ishyamba rya Leta agatemamo ibiti, babimenyesheje abayobozi b’inzego z’ibanze muri uriya Mudugudu iri shyamba riherereyemo nabo bihutira kubimenyesha Polisi, niko guhita afatwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko inzego z’ibanze muri aka gace zagiye zihanangiriza kenshi abantu bigabiza iri shyamba rya Leta, bagatemamo ibiti.

Uyu mugabo amaze gufatwa, yisobanuye avuga ko yari yaje gutema ibi biti mu ishyamba rya Leta, kugira ngo ajye kubyubakisha ikiraro cy’ingurube.

Uwafashwe n’ibyo biti yafatanywe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Mbazi, kugira ngo iperereza rikomeze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru